Kuri uyu wa Gatandatu, tariki ya 30 Kanama 2025, Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA) riraba rihanzwe amaso na benshi, kuko ari bwo hateganyijwe Inteko Rusange Isanzwe ihurirana n’amatora y’abayobozi bashya ba Komite Nyobozi. Aya matora ari kubera muri Serena Hotel i Kigali, akazagena ejo hazaza h’uyu muryango ukuriye ku mupira w’amaguru mu gihugu.
Byitezwe ko iyi nteko iritabirwa n’abahagarariye amakipe y’icyiciro cya mbere n’icya kabiri, abanyamuryango b’indi miryango ifitanye isano na ruhago, ndetse n’abatumirwa batandukanye barimo n’inzego z’ubuyobozi bw’umuryango mpuzamahanga w’umupira w’amaguru (FIFA) n’uw’Afurika (CAF).
Abakandida bashaka kwicara ku ntebe y’ubuyobozi bwa FERWAFA barimo abaherutse gutangaza imigabo n’imigambi yabo imbere y’abanyamuryango, aho bahigiye kwegereza umupira w’amaguru urubyiruko, kongera ubushobozi bw’ikoranabuhanga, kurushaho guteza imbere amarushanwa y’abagore no gushyira imbaraga mu kubaka ibibuga by’umupira hirya no hino mu gihugu.
Ubuyobozi bushya buzatorwa butegerejweho byinshi, cyane cyane mu gihe umupira w’u Rwanda ukomeje gushaka uko wimakaza iterambere mu buryo bw’imikorere, imiyoborere, no kongera ireme ry’abakinnyi.
Abakunzi b’umupira w’amaguru baravuga ko aya matora ari amahirwe mashya yo guhindura byinshi byari byarasubitswe mbere, bakavuga ko “umupira ari ubumwe” bityo abayobozi bashya bagomba kuzubaka ikizere n’ubufatanye.
Mu ijoro ry’uyu wa Gatandatu rero, byitezwe ko FERWAFA iraba imaze kubona abayobozi bashya bayiyobora mu myaka iri imbere, mu gihe amaso y’abakunzi ba ruhago yose ari ku matora.