Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda Amavubi iri mu byishimo bidasanzwe nyuma yo gutsinda Zimbabwe igitego 1–0, byatumye u Rwanda rwongera kwicara neza ku mwanya wa gatatu mu itsinda C rufite n’amanota 11. Uyu mukino wari ukomeye cyane kuko Zimbabwe yari yizeye ko ishobora kuwutsinda, ariko abakinnyi b’Amavubi berekanye ko bafite ishyaka, ubwitange n’ubushake bwo kwerekana ko mu ruhando rw’amarushanwa mpuzamahanga rufite imbaraga.
Igitego cyabonetse mu gice cya mbere cy’umukino aho Gilbert Mugisha yatsinze ku munota wa 40′. Guhera icyo gihe, Abanyarwanda banejejwe n’intsinzi idasanzwe yo gutsinda Zimbabwe.
Abafana baririmbye indirimbo z’ishimwe, impundu abandi bavuza za vuvuzela n’amashyi atagira ingano kubw’ibyishimo bidasanzwe.
Umutoza w’Amavubi yavuze ko gutsinda uyu mukino ari intambwe ikomeye kuko bigaragaza ko u Rwanda ruri mu nzira nziza yo kugera ku ntego yarwo yo gukomeza mu mikino ikomeye yo gushaka itike yo kuzakina igikombe cy’Isi mu mwaka wa 2026. Yashimiye abakinnyi be uburyo bitanze kandi bakirinda amakosa asanzwe atwara amanota mu ikipe.
Abasesenguzi b’imikino bavuga ko kuba Amavubi afite amanota 11 mu itsinda, ari ibintu bikwiye kwishimirwa cyane kuko bigaragaza impinduka nziza mu rwego rw’imyitwarire no gutsinda imikino ikomeye. Hari icyizere gikomeye ko u Rwanda ruzakomeza kwitwara neza mu mikino isigaye, bikarufasha gutera imbere mu ruhando rw’umupira w’amaguru ku mugabane w’Afurika.