Angelique Kidjo akomeje kuba icyitegererezo mu muziki mpuzamahanga, aho yanditse amateka nk’umuhanzi wa mbere wo ku mugabane wa Afurika umaze guhatanira ibihembo bya Grammy Awards inshuro 16 zose. Uyu muhanzikazi ukomoka muri Bénin, ni umwe mu bahanzikazi batambutsa umuco w’Afurika bamaze kwigizaho igikundiro.
Kidjo, uzwi ku ijwi rye rikomeye n’ubuhanga mu guhuza imiziki gakondo y’Afurika n’igezweho ku isi, ni na we muhanzi rukumbi wo kuri uyu mugabane watwaye ibihembo bya Grammy inshuro eshanu. Ubu arimo kongera gushaka igihembo cya gatandatu binyuze mu ndirimbo ye “Jerusalema”, iri guhatanira icyiciro cya Best Global Music Performance muri Grammy Awards 2026.
Mu myaka myinshi amaze mu muziki, Angelique Kidjo yagiye agaragaza ubwitange n’urukundo rwihariye mu guteza imbere umuco w’Afurika. Indirimbo ze zikunze kuvuga ku kubaho, uburinganire, amahoro, no gukunda umuntu wese, ibintu byamugize intumwa y’ubutumwa bwiza ku isi yose.
Dore bimwe mu bihembo yegukanye: Album Djin Djin: yatwaye igihembo cya Best Contemporary World Music Album mu mwaka wa 2008, Album Eve: yabaye Best World Music Album mu mwaka wa 2015, Album Sings: yegukanye Best World Music Album mu mwaka wa 2016, Album Celia: yabaye Best World Music Album mu mwaka wa 2020, Album Mother Nature: yatsindiye Best Global Music Album mu mwaka wa 2022.
Uretse ibihembo, Angelique Kidjo yagiye anafatanya n’abahanzi bakomeye ku isi barimo Alicia Keys, Yemi Alade, Burna Boy, Bono (U2), na Carlos Santana, agaragaza uburyo umuziki ushobora kuba ururimi rw’ubumwe n’iterambere.
Kidjo kandi ni intumwa y’amahoro yashyizweho na UNICEF, aho akoresha izina rye n’impano ye mu kurengera uburenganzira bw’abana n’abagore muri Afurika.
Ubutumwa bwe bushimangira ko umuziki ari intwaro ihindura isi, kandi nk’uko akunze kubivuga ati: “Iyo ndirimba, mba ndi kuvuga amateka yacu, ndibutsa isi ko Afurika ari yo nkomoko y’umuziki wose.”
Uko imyaka igenda ishira, Angelique Kidjo akomeza kuba umucyo w’Afurika ku rwego mpuzamahanga, kandi agasiga urundi rwego rwo hejuru ku rubyiruko rwifuza kubaka izina mu muziki w’isi.
















