Umunya-Brazil Antony Matheus dos Santos ari kubyutsa urwego rwe rw’imikinire muri Espagne, aho amaze kugera ku ntego zigaragaza impinduka zikomeye kuva yakwinjira mu kipe ya Real Betis. Kuva icyo gihe, uyu mukinnyi wahoze akinira ikipe yo muri shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Bwongereza Manchester United amaze gutsinda ibitego 15 mu mikino 36, bisobanuye ko yatsinze ibitego bitatu byinshi kurusha ibyo yari afite ubwo yakinaga muri Premier League.
Antony Matheus dos Santos, wakunze kunengwa kubera imikinire itari ihamye no kudatanga umusaruro ku rwego rwifuzwaga muri United, asa n’uwasubije abamugaye ku buryo bwiza cyane.
Mu mikino akinira Betis, agaragaza icyizere, umuvuduko, n’uburyo bw’imikinire bufasha cyane ikipe ye. Abakunzi ba Betis bamaze kumwiyumvamo, ndetse bamwe bamwita “umwana wabo mushya w’umujyi wa Sevilla” kubera uko yifatanya n’abafana nyuma y’imikino.
Umutoza wa Betis na we aherutse kumushima, avuga ko yishimira uburyo Antony Matheus dos Santos yagarutse mu “munezero n’imbaraga nshya kugeza ubu.” Antony ubwe aherutse kuvuga ko “ kubwwe yageza ahantu h’amahoro n’ibyishimo” (happy place) bituma agaragaza imbaraga ze zose mu kibuga.
Kuri ubu, benshi mu bakunzi b’umupira batangiye kwibaza niba iyi nshuro atari yo izamugeza ku rwego rw’umukinnyi ukomeye nk’uko yari abyitezwe igihe yasinyaga mu ikipe ya Manchester United.















