Mu rwego rwo kwishimira Noheli nβUmwaka Mushya wa 2025, abayobozi, abakinnyi, abakozi, nβabahagarariye abafana ba APR FC bahuriye mu gikorwa cyihariye cyabaye umwanya wo gusangira, gushyikirana, no kwifurizanya ibyiza byβumwaka utaha.
Iki gikorwa cyabaye urubuga rwo kongera gushimangira ubumwe, intego, nβindangagaciro ziranga iyi kipe nkβikitegererezo mu mupira wβamaguru mu Rwanda.
Umuyobozi wβIcyubahiro wa APR FC, Gen MK Mubarakh, yafashe ijambo, agaragaza umwanya ukomeye ikipe ifite mu iterambere ryβumupira wβamaguru mu gihugu no hanze yacyo.
Mu ijambo rye, yahamagariye abakinnyi kwibanda ku ntsinzi nkβinshingano nyamukuru bafite imbere yβabafana, abayobozi, nβigihugu muri rusange.
βNta kintu gikomeye dusaba, uretse intsinziβ: Aya magambo ye, arambuye kandi yumvikana, yashimangiye ko umusaruro wβubwitange bwose bwβikipe ari ukwesa imihigo, byβumwihariko mu marushanwa akomeye, nkβuko umuco wa APR FC ubigena.
Yagaragaje ko buri wese muri iyi kipe yaba umukinnyi, umutoza, cyangwa undi mukozi, buri umwe afite uruhare mu guhesha ikipe ishema no gukomeza kuba ku isonga mu karere.
Muri uyu muhango, hanashimiwe uruhare rwβabafana nkβinkingi yβimbaraga zβikipe, abasabwa gukomeza kuba inyuma yβikipe mu bihe byose. Byβumwihariko, abakinnyi basabwe gukomeza kugaragaza kwitanga nβubunyamwuga, bibuka ko ikipe iharanira kuba indashyikirwa ku rwego rwa Afurika.
Ibi birori, byabaye byiza kandi birangwa nβubumwe, byongeye kuba umwanya wo gusezeranya abafana ko APR FC izakomeza kuba ishema ryβu Rwanda.


















