Mu rwego rwo kwishimira Noheli n’Umwaka Mushya wa 2025, abayobozi, abakinnyi, abakozi, n’abahagarariye abafana ba APR FC bahuriye mu gikorwa cyihariye cyabaye umwanya wo gusangira, gushyikirana, no kwifurizanya ibyiza by’umwaka utaha.
Iki gikorwa cyabaye urubuga rwo kongera gushimangira ubumwe, intego, n’indangagaciro ziranga iyi kipe nk’ikitegererezo mu mupira w’amaguru mu Rwanda.
Umuyobozi w’Icyubahiro wa APR FC, Gen MK Mubarakh, yafashe ijambo, agaragaza umwanya ukomeye ikipe ifite mu iterambere ry’umupira w’amaguru mu gihugu no hanze yacyo.
Mu ijambo rye, yahamagariye abakinnyi kwibanda ku ntsinzi nk’inshingano nyamukuru bafite imbere y’abafana, abayobozi, n’igihugu muri rusange.
“Nta kintu gikomeye dusaba, uretse intsinzi”: Aya magambo ye, arambuye kandi yumvikana, yashimangiye ko umusaruro w’ubwitange bwose bw’ikipe ari ukwesa imihigo, by’umwihariko mu marushanwa akomeye, nk’uko umuco wa APR FC ubigena.
Yagaragaje ko buri wese muri iyi kipe yaba umukinnyi, umutoza, cyangwa undi mukozi, buri umwe afite uruhare mu guhesha ikipe ishema no gukomeza kuba ku isonga mu karere.
Muri uyu muhango, hanashimiwe uruhare rw’abafana nk’inkingi y’imbaraga z’ikipe, abasabwa gukomeza kuba inyuma y’ikipe mu bihe byose. By’umwihariko, abakinnyi basabwe gukomeza kugaragaza kwitanga n’ubunyamwuga, bibuka ko ikipe iharanira kuba indashyikirwa ku rwego rwa Afurika.
Ibi birori, byabaye byiza kandi birangwa n’ubumwe, byongeye kuba umwanya wo gusezeranya abafana ko APR FC izakomeza kuba ishema ry’u Rwanda.