Umutoza wa Liverpool, Arne Slot, yasobanuye icyatumye rutahizamu Alexander Isak atagaragara ku rutonde rw’abakinnyi b’uyu munsi ubwo bakinaga na Burnely bakayitsinda igitego kimwe kubusa, aho yavuze ko ari icyemezo cyafashwe hagamijwe kurinda ubuzima bw’umukinnyi no kumuha umwanya uhagije wo kugarura imbaraga. Slot yatangaje ko bitari kuba byiza gukomeza kumukoresha iminota mike mu mikino itandukanye, ahubwo ko ari ingenzi kumuha icyumweru cyuzuye cyo kwitoza, kugira ngo azagaruke afite imbaraga zihagije kandi yiteguye gufasha ikipe.
Yagize ati: “Twafashe umwanzuro ko ari byiza kumureka akagira icyumweru cyuzuye cyo kwitoza aho kumujyana mu mikino agakinira iminota 5 cyangwa 10 gusa. Nshobora kwizeza abafana ko azaba ahari ku mukino wo ku wa Gatatu uzabahuza n’ikipe ya Athletico Madrid, gusa uyu mukino wari utaragera ku rwego rwiza rwo kumushyiramo.”
Uyu mwanzuro wagaragaje uburyo Slot yitondera gukoresha abakinnyi be, akirinda kubashyira mu bibazo by’imvune igihe kinini. Ni ibintu biboneka cyane ku batoza bifuza gutegura ejo hazaza h’ikipe aho kwihutira kubona intsinzi y’ako kanya.
Isak, ukomoka muri Suwede, ni umwe mu bakinnyi ikipe ya Liverpool yitezeho byinshi muri uyu mwaka w’imikino. N’ubwo atabonetse muri uyu mukino, abafana bashobora kwitegura kumubona mu mukino ukurikiyeho, aho bizaba bigaragara niba icyumweru cy’inyongera cyo kwitoza cyamufashije kongera imbaraga.
Iki gisobanuro cya Arne Slot cyatangiye gutanga icyizere mu bafana ko Isak atari mu bibazo bikomeye by’imvune, ahubwo ko ari gahunda yo kumurinda kugira ngo azagaruke ameze neza kandi afite ubushobozi bwo guhatana ku rwego rwo hejuru.
