Amakuru y’uko Ayra Starr ategerejwe i Kigali yari amaze iminsi acicikana mu bakurikiranira hafi ibijyanye n’imyidagaduro mu Rwanda bari bamaze guta muri yombi inkuru y’uko ibiganiro bigeze kure hagati ye n’abategura ibi bitaramo.
Icyizere cy’uko Ayra Starr yagombaga gutaramira i Kigali cyari cyongeye kuzamuka nyuma y’uko uyu muhanzikazi agabanyije arenga ¼ cy’ayo asanzwe aca buri wese ushaka kumutumira mu bitaramo.
Icyakora amakuru IGIHE yabonye ni uko nyuma yo kwemeranya na Ayra Starr, abategura ibi bitaramo babimenyesheje ubuyobozi bwa Amstel ariko nyuma yo gukora inyigo, basanga nubwo uyu muhanzikazi yagabanyije ibiciro ariko mu by’ukuri agihenze.
Ni uko uko abari gutegura iki gitaramo basabwe gusubira mu bitabo bagashaka umuhanzi waba uhendutse kuri Ayra Starr ariko wasusurutsa abakunzi b’umuziki muri Kigali.
Nyuma yo gushakisha amakuru, abari gutegura iki gitaramo baje kwanzura ko ugomba gutumirwa ari Bnxn Buju uri mu bamaze iminsi babica bigacika muri Nigeria no muri Afurika muri rusange.
Bnxn azaba ataramana n’abahanzi b’Abanyarwanda barimo Kenny K-Shot, Mistaek, QD, Bruce the 1st, ET Nillan na Lorena baherutse guhurira mu ndirimbo ’Mix & Mingle’.
Ni mu gihe binyuze ku rubuga rwaremwe kubera iki gitaramo, amatora akomeje ngo abakunzi b’umuziki bihitiremo DJ bifuza ko uzaba abasusurutsa kimwe n’ayo guhitamo indirimbo uyu muhanzi azakoresha.
Bnxn umaze kugira izina rikomeye mu muziki wo muri Nigeria, impano ye yavumbuwe na 2Baba ufatwa nk’inkingi ya mwamba mu muziki w’iki gihugu.
Mu Ukwakira 2021 nibwo uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko yinjiye mu muziki neza asohora EP yise ‘Sorry i’m late.”
Uyu musore wari ukitwa Buju, ku wa 30 Ugushyingo 2021 yakoreye igitaramo cye cya mbere i Londres mu Bwongereza mbere y’uko atangira ibitaramo bizenguruka ahantu hatandukanye anamenyekanisha EP ye.
Mu Ukuboza 2022, Buju yaje gukorera igitaramo i Lagos muri Nigeria yandika amateka yo gucuruza amatike yose agashira ku isoko.
Mu 2022 uyu muhanzi wari umaze kubona ko izina rye riri kwaguka ariko ryitiranwa na Buju Banton wo muri Jamaica, yigiriye inama yo guhindura izina yiyita Bnxn.
Muri Werurwe 2022, yakoranuye indirimbo “Finesse” na Pheelz, irakundwa cyane.
Ni umusore warushijeho kwamamara muri Nyakanga 2022 ubwo yari amaze gukorana indirimbo ‘Propeller’ yakoranye na Jae5 bafatanyije na Dave wo mu Bwongereza.
Ni ibihangano byabanjirije EP yitwa ‘Bad since 97’ ya kabiri Bnxn yasohoye muri Kanama 2022, yariho Wizkid, Olamide n’abandi benshi.
Mu Ukwakira 2023, Bnxn yasohoye album ye ya mbere yise ‘Sincerely, Benson’ iriho indrimbo 15. Mu 2024 Bnxn yasohoye album yise RNB yari igizwe n’indirimbo zirindwi yari ahuriyeho na Ruger.