
Itsinda ry’abaririmbyi rigizwe n’abantu batatu, B2C Entertainment rizwi cyane nka Kampala Boys, ryamaze gutangaza ko nyakwigendera Mowzey Radio yigeze kubabwira ko ashaka kubasinyisha mu itsinda rye rya Angel Music.
Ibi babitangaje ubwo basubizaga ku kibazo bari babajijwe kijyanye n’itandukaniro riri hagati ya Angel Music ya nyakwigendera Mowzey Radio na Good Lyfe, yari asangiye na mugenzi we Weasel.
B2C basobanuye ko itandukaniro rikomeye riri hagati y’aya matsinda abiri ari uko Angel Music yo yibandaga cyane ku kwandika indirimbo, mu gihe Good Lyfe yo yari isanzwe izwi cyane mu bitaramo no mu bihangano by’amajwi n’amashusho.

Bati:
“Mowzey Radio yashakaga kudusinyisha muri Angel Music kugira ngo tube abahanzi be, kandi yari yaratugurishije igitekerezo cyiza cyane cyaturutse mu ntekerezo ze.”
Iri tsinda ryakomeje risobanura ko icyo gitekerezo cyaje mu mutwe wa nyakwigendera Mowzey Radio ubwo bari bari muri studio barimo gukora indirimbo Gutamiza, ari na yo yabaye imwe mu ndirimbo zabo zamenyekanye cyane muri Uganda no mu karere.
B2C banagaragaje ko itsinda rya Good Lyfe, rigizwe na Mowzey Radio na Weasel, ryagize uruhare runini mu kubatera ishyaka ryo kwinjira mu muziki, bavuga ko ari bo bahanzi babareze ndetse bakabaha icyerekezo n’icyizere cyo gutangira umwuga wo kuririmba nk’itsinda.
Bati:
“Twatangiriye kuri Good Lyfe. Ni bo baduhaye icyizere, baduha urugero twakurikira. Baduhaye umurongo n’imyitwarire y’umuhanzi ugomba kwitwararika kandi akubaha ibyo akora.”
Banavuze ko bibaza impamvu abantu batagenera Weasel icyubahiro akwiye, kandi ari umwe mu bahanzi bamaze kuririmba ku bitaramo bikomeye cyane ku isi, akanaba umwe mu bafite uruhare rukomeye mu iterambere rya muzika nyafurika.
Bati:
“Biratangaje kubona abantu batubaha Weasel uko bikwiye. Ni umuntu waririmbye ku mbuga zubashywe ku isi yose. Akwiye icyubahiro gihwanye n’ibyo yakoze.”
Uru ni urugero rugaragaza ukuntu B2C Entertainment, nubwo bamaze igihe mu muziki, bagifite icyubahiro n’urwibutso rukomeye ku bantu nka Mowzey Radio wabahaye ikizere ku ikubitiro, ndetse na Weasel bakibonamo nk’umwe mu ntwari zabaye igicumbi cy’umuziki wabo.