Bamwe mu baturage bakoresha serivisi za MTN Rwanda bakomeje kugaragaza akababaro baterwa n’imikorere ya interineti bavuga ko itajyanye n’amafaranga bishyura, doreko ishira ikiyigura. Hari abavuga ko bagura bundle za internet bakimara kugura bagahita babona ubutumwa bubamenyesha ko basigaranye 20%, bataranakoresha na kimwe mu byo bateganyaga.
Ntibahwema kuvuga ko amafaranga yabo baba baguzemo interineti aba yabavunnye kuyabona, Umwe utifuje gutangaza amazina ye yabwiye Kasuku Media ati: “Uragura interineti ukimara gufungura data ngo arashize ibyo byumvikana gute umusaruro yagenwe utaraboneka?”
Umwe mu baturage utuye mu mujyi wa Kigali nawe utifuje gutangaza amazina ye, yatangarije Kasuku Media ababaye bikomeye yagize ati: “Byarandenze kubona ngura bundle ya 1000 Frw, hanyuma hashize iminota mike bambwira ko nsigaranye 20%, kandi nta na video muri make ntanakimwe nari nakora gishobora kurya bundle bene ako kageni, ibi ni ukuturya amafaranga yacu.”
Abandi bavuga ko iyo Interineti rimwe na rimwe iba ikora gahoro, bikabaviramo gutakaza bundle zabo. “Hari ubwo ugura 4G, ariko ugasanga iragenda nk’uwugura ku muvuduko wa 2G, bikakubuza gukora ibyo wateganyaga.”
Abakoresha izi serivisi basaba ko MTN yakongera imbaraga mu kugenzura imikoreshereze ya Internet no gusobanurira abakiriya uburyo bundles zikora, kugira ngo umusaruro bateganyaga bawubone.
MTN Rwanda yo ikomeje kuvuga ko ikora ibishoboka byose mu guteza imbere ikoranabuhanga no kongera ubwiza bwa interineti mu gihugu hose. Gusa abaturage barasaba ko ibyo bikorwa byagaragarira mu buzima bwabo bwa buri munsi, ntibigarukire mu matangazo cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.
















