Abapolisi ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hamwe n’abasivili bari bafashwe n’inyeshyamba za Wazalendo mu gace ka Uvira bazira kuba Abatutsi, bakorerwa iyicarubozo ndetse banamburwa ibyabo, nk’uko amakuru aturuka muri kariya gace abivuga. Bose hamwe bari icumi na barindwi (17), ndetse nyuma baza kurekurwa nyuma y’iminsi bafunzwe.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 11 Kamena 2025, ni bwo abo bapolisi n’abasivili bahohotewe bikomeye ubwo bari bazamutse imisozi y’i Ndondo ya Bijombo bataha iwabo.
Bivugwa ko bari bamaze igihe kingana n’ukwezi n’ibyumweru bitatu bari i Uvira, aho bari bagiye gufata umushahara w’ukwezi kwa Gicurasi.
Bari baturutse mu misozi ya Ndondo ya Bijombo, aho basanzwe bakorera akazi k’igipolisi. Gusa, kubera umutekano muke, babuze uko basubira iwabo, barahaguma kugeza ubwo ingabo z’u Burundi ziri i Uvira zibemereye kubaherekeza.
Ubwo bazamukaga bagana i Ndondo, bageze ku ma bariyeri ya Wazalendo mu gace ka Majaga, barahagarikwa. Aha ni ho ibintu byatangiye kujya irudubi, kuko ingabo z’u Burundi zari zibaherekeje zatinye gutongana na Wazalendo babaziza ko abapolisi bari kumwe na bo ari Abatutsi, babita abanzi b’igihugu.
Umutangabuhamya yagize ati: “Abasirikare b’u Burundi babaherekeje, batinye gukomeza gutongana na Wazalendo. Nta nyungu babonaga zo kubavugira, ngo ni uko bavugira Umunyamulenge.”
Icyakurikiyeho ni uko aba bapolisi n’abasivili bafashwe, bamunurwa bajyanwa gufungirwa ahitwa Kilibula muri Uvira. Amakuru avuga ko mbere yo kuhagezwa, babanje gukorerwa iyicarubozo; barakubitwa ndetse banamburwa amafaranga y’umushahara bari bipakiye.
Umutangabuhamya ati: “Babakubise cyane mbere y’uko babajyana gufungwa. Muri bo hari abakomeretse bikomeye, harimo n’uwatewe icyuma mu mutwe. Gusa baje kurekurwa ku isaha ya saa kumi z’umugoroba.”

Ahagana saa kumi n’imwe z’umugoroba ni bwo bose barekuwe. Nubwo barekuwe, ihohoterwa rikorerwa Abanyamulenge n’Abatutsi muri rusange mu bice bikiri mu maboko ya Leta ya Congo riri kugenda rifata indi ntera, cyane cyane mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Hashize imyaka myinshi abo muri ubu bwoko basaba uburenganzira n’impuhwe, ariko ibibazo byabo biracyari ingorabahizi.
Icyakora, mu bice bigenzurwa n’imitwe ya M23 na Twirwaneho, bivugwa ko hari ituze n’umutekano, ndetse Abanyamulenge bahatuye babayeho mu mahoro.
Kuri ubu, Abanyamulenge n’abaturage bo mu yandi moko bamaze kubona umuhate wa M23 na Twirwaneho mu guharanira amahoro, basaba ko iyo mitwe yombi yakwihutisha ibikorwa byo kubohoza Uvira n’ibindi bice bikigenzurwa na FARDC n’inyeshyamba zifatanya na yo, kugira ngo bose bagire amahoro arambye.