Mu Rwanda, imwe mu ndirimbo iri kumvwa kandi ikaryohera amatwi ya benshi muri iyi minsi ni “No Problem” ya Benno View afatikanyije na Stivo Brown, wahoze ari umugabo wa Jacky usanzwe azwi cyane mu ruganda rw’imyidagaduro.
Benno View, umaze kugira izina rikomeye mu ruhando rwa muzika, ni umwe mu bahanzi bakomeje gukundwa cyane. Uretse kuba ari umuririmbyi w’umuhanga, Benno View ni umwe mu bakunze kwitwa influencer kubera uburyo izina rye rikomeye ndetse rikaba rimaze kumuhesha amahirwe atandukanye mu bikorwa byo kwamamaza ibigo bitandukanye.
Muri ibyo bigo, harimo Be One Gin, ikigo kizwi mu gukora no kugurisha ibinyobwa bisembuye, ndetse na Rujama Phones Shop, iduka ricuruza amatelefoni agezweho n’ibikoresho by’ikoranabuhanga birimo laptops n’amashini ngendanwa (tablets).
Uretse ibyo bigo byombi, hari n’ibindi byinshi bikoresha Benno View mu bikorwa byo kwamamaza, ahanini kubera ukuntu izina rye ryamamaye mu buryo bukomeye mu bakunzi ba muzika ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.
Indirimbo “No Problem”, aheruka gushyira hanze, ni imwe mu ndirimbo zikomeje gucengera imitima y’abafana kubera ubutumwa bwayo bwumvikana neza kandi bugarura icyizere.
Benno View ubwe yasobanuye ko iyi ndirimbo ishingiye ku butumwa bwo gushishikariza abantu kwitondera uko babaho muri iyi si, bagakora uko bashoboye kugira ngo babone umunezero mu buzima hatabayeho guhura n’ibibazo by’ubwenge cyangwa iby’umutima.
Yagize ati: “Ubuzima ni ingirakamaro cyane, ariko kugubwa neza biva ku kuntu umuntu yitwara mu mibereho ye ya buri munsi. Iyo wigengesereye kandi ukamenya guhitamo neza, uba ufite amahirwe yo kubaho nta bibazo bikomeye.”
Iri jambo rye ryashimangiwe cyane n’abakunzi be basangizwa ubutumwa bw’iyi ndirimbo bukwiye abantu bose, cyane cyane urubyiruko.
Benno View kandi ntatinya kuvuga ko impano yo kuririmba ari ibintu bimurimo ku buryo adashobora kubaho adakora umuziki. Agereranya ubuhanzi bwe n’umutima utagerwaho n’ikizere cyangwa ubushobozi bwo gukomeza gutera imbere. Benno View agira ati: “Kuririmba ni ubuzima bwanjye. Iyo ndirimba, mba ndi kwerekana ibitekerezo byanjye kandi nshyiraho ingufu kugira ngo ubutumwa ntanga bugere ku bantu benshi.”
Urugendo rwa Benno View ntirwagarukiye mu muziki gusa, ahubwo rwanamugejeje ku bikorwa byo kwamamaza aho kuri ubu ahabwa amasezerano n’ibigo bitandukanye kubera umubare munini w’abafana afite ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, Facebook, na TikTok.
Abakunzi ba Benno View bagenda barushaho gukunda uburyo aririmba indirimbo zifite umudiho mwiza ndetse n’ubutumwa bwiza. Kuri ubu, benshi bamufata nk’umwe mu bahanzi bafite ahazaza heza mu muziki Nyarwanda.
Indirimbo “No Problem” yakiriwe neza aho abakunzi b’umuziki bayibyina bashishikaye, bigaragaza uburyo iteye ishema ndetse igatera ibyishimo muri rusange. Abakurikiranira hafi umuziki Nyarwanda bemeza ko Benno View ashobora kuzamuka kurushaho akaba umwe mu bahanzi bazwi cyane muri mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.
Iyi ndirimbo uko yumvwa kenshi irakomeza kwinjira mu mitima ya benshi nk’ikimenyetso cy’uko ubuzima bushobora kugenda neza iyo umuntu yitwararitse.
Benno View umaze kwigarurira abafana batari bake mu ruhando rw’imyidagaduro.
Stivo Brown we ahamya ko ‘No Problem’ indirimbo nshya yabo ifite byinshi isobanuye mu buzima busanzwe.
“No Problem” imwe mu ndirimbo ikomeje kuvugisha n’abatari bake kubw’uburyohe n’umudiho ikoranye.