Abantu benshi batekereza ko Afurika itigeze igira amateka. Nyamara, ubushakashatsi bwamateka bwerekanye ko Afurika ifite amateka akomeye. Abahanga mu byamateka ya kera bagerageje kugira icyo babigaragazaho.
Ubwoko bwabantu bukomoka muri Afrika. Ibisigisigi bya kera byabantu bizwi ku izina rya homo sapiens byavumbuwe muri Afrika y’Uburasirazuba muri Omo, mu gihugu cya Etiyopiya.
Ubwoko bwa kera bw’ibisekuruza bya bantu bizwi nka Australopithecus ramidus, ubu bwoko bwabayeho byibuze miriyoni 4. Abanyafurika ni bo babanje gutegura ingendo zo kuroba mu myaka yaza 90,000 ishize.