Abahanzi barangajwe imbere na Beyoncé uri mu byiciro byinshi kurusha abandi, bahatanye muri Grammy Awards igiye kuba ku nshuro ya 67, aho Rema yanditse amateka yo kuba ahatanye bwa mbere muri ibi bihembo.
Gutangaza abahanzi bahatanye uyu mwaka muri Grammy Awards byakozwe ku wa Gatanu tariki 8 Ugushyingo, binyuzwa mu buryo bw’imbona nkubone kuri shene ya Youtube ya Grammy Awards.
Beyoncé ni we muhanzi uhatanya mu byiciro byinshi uyu mwaka. Uyu mugore ahatanye abikesha album ya Country Music aheruka gushyira hanze yise “Cowboy Carter”. Ahatanye mu byiciro 11 ndetse yabaye umuhanzi mu mateka y’ibi bihembo uhatanye mu byiciro byinshi.
Mu byiciro uyu mugore ahatanyemo harimo icya ‘Record of the Year’, ‘Album of the Year’, ‘Song of The Year’, ‘Best Country Album’ n’ibindi bitandukanye. Uyu muhanzikazi yaheruka guhatana muri ibi bihembo mu byiciro byinshi mu 2009. Icyo gihe yahatanye mu 10.
Uretse uyu muhanzikazi abandi bahatanye mu byiciro byinshi barimo Billie Eilish, Kendrick Lamar, Post Malone na Charli XCX bari muri birindwi; bagakurikirwa na Taylor Swift, Chappell Roan na Sabrina Carpenter bahatanye muri bitandatu.
Umunya-Nigeria Rema bwa mbere yahatanye muri ibi bihembo, aho we na Tems bahatanye mu cyiciro cya ‘Best Global Music Album’. Ahatanye abikesha album ye yise ‘Heis’ mu gihe Tems we abikesha iyo yise ‘Born In The Wild’. Izi album zabo zihatanye n’izindi zirimo ‘Alkebulan II’ ya Matt B Featuring Royal Philharmonic Orchestra, ‘Paisajes’ ya Ciro Hurtado na Historias De Un Flamenco ya Antonio Rey.