Intumwa idasanzwe y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye (UN) muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Bintou Keita, ategerejwe mu mujyi wa Goma aho azagirana ibiganiro n’ihuriro AFC/M23, umutwe urwanya ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi.
Amakuru aturuka mu nzego zizewe avuga ko Bintou Keita azagera i Goma ku wa Kane, tariki ya 12 Kamena 2025, agirana ibiganiro n’abayobozi bakuru ba AFC/M23.
Keita agiye gusura Goma ahahoze icyicaro cya Monusco, cyaje kwimurwa mu ntangiriro za 2025 ubwo M23 yari yegereje gufata uyu mujyi. Uyu mutwe wakomeje kotsa igitutu ubutegetsi bw’i Kinshasa, ugenzura ibice byinshi by’amajyaruguru y’igihugu.
Bintou Keita akunze kumvikana ashinja AFC/M23 guhonyora uburenganzira bwa muntu no kubangamira ibikorwa by’ubutabazi.
Uru ruzinduko rwe rugamije kumenya impinduka zabayeho n’ingaruka z’intambara ku baturage, kugira ngo azageze ayo makuru ku kanama ka UN gashinzwe umutekano, mu nama izaba ku wa 27 Kamena 2025.

Bamwe mu basesenguzi babona uru ruzinduko nk’ikimenyetso cy’uko AFC/M23 ifatwa nk’umwe mu bafatanyabikorwa bashobora kugira uruhare mu kugarura amahoro muri RDC.
Monusco yagiye ifatanya n’igisirikare cya RDC mu rugamba, mu gutanga imyitozo ya gisirikare, ndetse no mu gutanga amakuru y’ubutasi. Ariko hari aho AFC/M23 igenzura ubu hatekanye kurusha ibice bigenzurwa na Leta.
Nyuma yo kwigarurira ibice bitandukanye, AFC/M23 yashyizeho abayobozi barimo ba Bourgmestre, Guverineri, n’abandi bayobozi bo mu nzego z’ibanze, mu rwego rwo gukomeza kugenzura no gucunga neza ahari mu maboko yabo.