Ikipe ya AFC Bournemouth yo mu Bwongereza yamaze kumvikana na Vasco da Gama ku masezerano yo kugura rutahizamu wo ku ruhande Rayan, umwe mu bakinnyi bakiri bato bari kwigaragaza cyane ku mugabane wa Amerika yβEpfo. Aya masezerano yemerejwemo mu magambo (deal in principle), aho agaciro kayo kagera kuri miliyoni 35 zβamayero, harimo nβinyongera zitandukanye.
Impande zombi zamaze kumvikana ku byβingenzi byose, ubu hakaba hasigaye guhererekanya no kugenzura inyandiko zβamasezerano, mbere yβuko Rayan akora ibizamini byβubuzima (medical tests) biteganyijwe mu minsi ya vuba. Ibi birerekana ko impande zombi zifite icyizere cyβuko iyi transfer igomba kugenda neza nta nkomyi.
Rayan, ukina asatira aciye ku ruhande, afatwa nkβimwe mu mpano zidasanzwe muri Brazil muri iyi minsi. Umuvuduko, ubuhanga ku mupira, no kureba izamu ni bimwe mu byatumye yigarurira imitima yβabafana ba Vasco da Gama, ndetse bikamuhesha gukurikiranwa nβamakipe menshi akomeye yo ku Mugabane wβu Burayi.
Kujya muri Premier League, imwe mu marushanwa akomeye ku Isi, ni intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwβumupira wβamaguru. Bournemouth irabona Rayan nkβumukinnyi ushobora kongerera imbaraga ubusatirizi bwayo.
Ku bafana ba Bournemouth, ni inkuru ishimishije yerekana icyerekezo cyo gushora mu mpano zikiri nto. Ku bakunzi bβumupira wβamaguru, ni ikimenyetso cyβuko Premier League ikomeje gukurura impano nziza ku rwego rw’Isi.
















