Ikipe ya AFC Bournemouth yo mu Bwongereza yamaze kumvikana na Vasco da Gama ku masezerano yo kugura rutahizamu wo ku ruhande Rayan, umwe mu bakinnyi bakiri bato bari kwigaragaza cyane ku mugabane wa Amerika yโEpfo. Aya masezerano yemerejwemo mu magambo (deal in principle), aho agaciro kayo kagera kuri miliyoni 35 zโamayero, harimo nโinyongera zitandukanye.
Impande zombi zamaze kumvikana ku byโingenzi byose, ubu hakaba hasigaye guhererekanya no kugenzura inyandiko zโamasezerano, mbere yโuko Rayan akora ibizamini byโubuzima (medical tests) biteganyijwe mu minsi ya vuba. Ibi birerekana ko impande zombi zifite icyizere cyโuko iyi transfer igomba kugenda neza nta nkomyi.
Rayan, ukina asatira aciye ku ruhande, afatwa nkโimwe mu mpano zidasanzwe muri Brazil muri iyi minsi. Umuvuduko, ubuhanga ku mupira, no kureba izamu ni bimwe mu byatumye yigarurira imitima yโabafana ba Vasco da Gama, ndetse bikamuhesha gukurikiranwa nโamakipe menshi akomeye yo ku Mugabane wโu Burayi.
Kujya muri Premier League, imwe mu marushanwa akomeye ku Isi, ni intambwe ikomeye mu rugendo rwe rwโumupira wโamaguru. Bournemouth irabona Rayan nkโumukinnyi ushobora kongerera imbaraga ubusatirizi bwayo.
Ku bafana ba Bournemouth, ni inkuru ishimishije yerekana icyerekezo cyo gushora mu mpano zikiri nto. Ku bakunzi bโumupira wโamaguru, ni ikimenyetso cyโuko Premier League ikomeje gukurura impano nziza ku rwego rw’Isi.
















