Amakuru KASUKU MEDIA ikuye ahantu hizewe nuko umusore ufite inkomoko mu RWANDA witwa LIL PAY (GASANA SAFI )magingo aya yamaze kujya gukorera indirimbo muri CONVECT MUSIC ya AKON uyu musore akaba yanavuze ko akimara kuva muri iyi studio yuyu mugabo yahise apanga umushinga wo kuzana STUDIO nkiyo hano iwacu mu RWANDA.
Yanavuze ko icyatumye atekereza kuzana iyo nzu itunganya umuziki hano iwacu ari ukubera ko ahantu hose yagiye gushaka gukorera yasanganga sound zabo zitameze neza kuri ubu akaba ashaka gushora asaga millioni 65 000 000 zamafaramga y’u RWANDA. Ndetse ikaba igomba gutangira muri uyu mwaka wa 2025. Lilpay yasoje ashimira aba producer babanyarwanda bakora iyo bwabaga nubwo badafite ibikoresho bihagije ariko bagapfa guhangana.