Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi (EU) wamaganye ifatwa ry’umujyi wa Masisi n’inkengero zawo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), wigaruriwe n’umutwe w’inyeshyamba wa M23 mu mpera y’icyumweru gishize.
EU yihanangirije umutwe wa M23 isaba ko wakwivana muri uwo mujyi ako kanya kandi ugashyira mu bikorwa agahenge ku buryo bwuzuye.
Ku ruhande rwa M23, ntacyo wari watangaza ku mugaragaro ku birego bya EU. Ariko, mu bihe byashize, uyu mutwe wagiye uvuga ko ibikorwa byawo bigamije kwirwanaho mu gihe uba utewe n’ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n’abafatanyabikorwa bazo.
Nyuma yo kwigarurira ‘centre’ y’umujyi wa Masisi ku wa Gatandatu, umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje kuri X (yahoze ari Twitter) ko uyu mutwe wiyemeje “gucunga umutekano w’ahantu hose wahaye ubwigenge, kurinda abaturage bose ndetse n’ibyabo.”
EU ivuga ko ifatwa ry’uyu mujyi ribangamiye cyane umuhate wo kurangiza intambara mu mahoro. Umuryango ushimangira ko ari ingenzi ko impande zose zihagarika imirwano kandi zishyira mu bikorwa amasezerano zashyizeho umukono muri gahunda ya Luanda, aho EU ivuga ko ikomeje kuyishyigikira.
Uburasirazuba bwa DR Congo bukungahaye cyane ku mabuye y’agaciro nka zahabu, diyama, ndetse n’andi akoreshwa mu gukora batiri za telefone n’imodoka zikoreshwa n’amashanyarazi.
Iri tandukaniro ry’ubukungu bw’Akarere rikomeje gukurura gusahurwa kw’ayo mabuye n’amatsinda y’abanyamahanga kuva mu gihe cy’ubukoloni. Ni imwe mu mpamvu z’ibanze zituma aka Karere kamaze imyaka 30 mu bibazo by’umutekano mucye.
Imitwe yitwaje intwaro igenzura ibirombe byinshi by’ayo mabuye mu burasirazuba bwa DR Congo, ikaba ikoresha umusaruro w’ibyo birombe mu bikorwa by’ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro, bigira uruhare mu kongera umutekano mucye muri aka gace.