Chelsea iri mu biganiro bya nyuma kugira ngo isinyishe Denner Evangelista, umukinnyi wβimyaka 17 yamavuko ukomoka muri Brazil, muri iyi weekend. Nk’uko byatangajwe na @venecasagrande, uyu mukinnyi wa Corinthians azagurwa akabo ka miliyoni β¬15, harimo nβinyongera zishobora kwiyongeraho bitewe nβimyitwarire ye.
Uyu musore ukina mu kibuga hagati ni umwe mu bakinnyi bafite impano idasanzwe muri shampiyona ya Brazil, bikaba byitezwe ko azinjira muri Chelsea guhera mu mwaka wa 2026. Ibi bijyanye nβamategeko ya FIFA atemerera abakinnyi batarageza imyaka 18 yamavuko kujya i Burayi bataruzuza imyaka yemewe.
Corinthians izagumana ingingo yo kugurisha (sell-on clause), bivuze ko izabona amafaranga mu gihe Chelsea yaba imugurishije mu yindi kipe mu bihe bizaza.
Chelsea ikomeje kugenda isinyisha impano zikiri nto hirya no hino ku Isi, igamije kubaka ikipe ikomeye yβejo hazaza.
Uyu mukinnyi afite umwihariko mu gucunga neza umupira hagati mu kibuga, akaba azwiho gukina umupira wihuta no gufasha mu buryo bwo gutanga imipira ibyara ibitego. Abafana ba Chelsea bazakomeza gutegereza kureba niba azagera ku rwego rwo gukina mu ikipe ya mbere igihe azaba ageze i Londres.
















