Inama y’abakuru b’ibihugu ubwo guverinoma y’umuryango wa Commonwealth, ubamo ibihugu bikoresha ururimi rw’icyongereza (CHOGM) iyi nama ni mu gihe igiye kubera muri Samoa nyuma y’imyaka ibiri ibereye mu Rwanda i Kigali.
Minisitiri w’Intebe wa Samoa, Fiame Naomi Mata’afa, yatanze ikaze ku bakuru b’Ibihugu na za guverinoma bazitabira iyi nama, yabijeja ko hashingiwe ku bufatanye, bizagenda neza.
Yagize ati “Dutanze ikaze m muryango wacu wo muri Commonwealth ikaze mu rugo. Twizeye ubufasha bw’abafatanyabikorwa bacu n’umuryango wa Commonwealth kugira ngo iki gikorwa kizagende neza uko byagenda kose.
Commonwealth yatangaje ko ibikorwa bibanziriza iyi nama bitangira kuri uyu wa 21 Ukwakira 2024, aho mu gace ka Mulinu’u Bay hashyizwe urumuri rw’impinduka ruzwi nka ‘Torch of Change’. Hanateganyijwe inama y’urubyiruko rwo muri uyu muryango wa Commonwealth.
Tariki ya 24 Ukwakira kuyu mwaka wa 2024 hateganyijwe inama y’abaminisitiri b’ububanyi n’amahanga izabera muri Taumeasina Island Resort, iyi nama ikazakurikirwa na CHOGM nyirizina nkuko yabereye mu Rwanda kuwa 20 kugeza kuwa 25 Kamena mu mwaka wa 2022, izabera no muri Tuanaimato Conference Centre kuwa 25 Ukwakira 2024.
Muri CHOGM iheruka mu Rwanda, Paul Kagame nk’umuyobozi w’Igihugu cy’u Rwanda yatorewe manda y’imyaka ibiri yo kuyobora Commonwealth, asimbuye Boris Johnson wari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza.
Icyo gihe, Boris yagaragaje ko yizeye imiyoborere ya Perezida Paul Kagame, nk’umuntu bumva kimwe icyerekezo cy’uyu muryango. Ati “Mu gihe mpererekanya izi nshingano na Perezida Paul Kagame, inshuti n’umufatanyabikorwa, ndabizi neza ko duhuje kumva kimwe icyerekezo cya Commonwealth, bijyanye na gahunda mpuzamahanga zifitiy inyungu abaturage.
Iyi nama izasozwa n’ibikorwa bitandukanye bizaba kuwa 26 Ukwakira mu mwaka wa 2024 birimo umwiherero w’abayobozi bakuru, ikiganiro cya ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga n’imiryango itari iya Leta n’ikiganiro n’abanyamakuru(Press conference).