
Nyuma yβimyaka mike cyane mu ruganda rwβimyidagaduro, byumvikanye ko Coach Gael ashobora kuba ageze aho arambirwa no gukomeza gushora amafaranga ye mu gufasha abandi badahita bamugarurira inyungu. Ni ubutumwa yashyize hanze abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, aho yagaragaje agahinda nβukwicuza avuga ko yirengagije inyungu ze bwite igihe kirekire.
Mu magambo yuje amarangamutima, Coach Gael yagize ati:
βNakoresheje amafaranga menshi, nafashije abantu benshi ngira impuhwe nyinshi ntakeneye ibingarukira. Ubu noneho ni igihe cyanjye cyo kwirebaho.β
Ibi byahise byumvwa nkβimpuruza kuri benshi, bagaragaza ko na we ashobora kuba agiye mu murongo wβabandi benshi bamaze gucika intege mu ishoramari rishingiye ku muziki. Benshi bahita bibuka uburyo abatangiye mbere ye nka Bad Rama, Mutangana Richard, Richard Nsengumuremyi nβabandi bagiye bacika intege nyuma yo gushora akayabo mu muziki wo mu Rwanda.
Urugendo rwa Coach Gael mu muziki

Karomba Gael, uzwi cyane nka Coach Gael, yamenyekanye cyane mu 2022, ubwo hacicikanaga amakuru ko The Ben yabonye umushoramari mushya. Ariko ibyo byahise bivaho vuba, urukundo rwabo rwa muzika ruhinduka intambara yβubucuti bwahindutse uburakari.
Icyemezo yafashe cyo kuva kuri The Ben akajya gushora imari kuri Bruce Melodie cyahindutse intandaro yβintambara yβubucuruzi, ibintu byarushijeho gushyuha no mu itangazamakuru. Aho haje gukurikirwa nβuko ashyiraho studio ye bwite yitwa 1:55AM, isanzwe yakorerwagamo na Producer Elementβnβubwo bivugwa ko nawe yahoze yayivamo gahoro gahoro.
Coach Gael yagiye akorana nβabahanzi batandukanye barimo Bruce Melodie, Ross Kana na Kenny Sol. Yafashije benshi mu buryo butaziguye, ku buryo bamwe bamwita βumukire umwe mu gace kβabakene.β Ariko se yaba ageze aho yumva ko adakwiye gukomeza gutakaza akayabo mu ruganda rutamuha inyungu zihuse?
Abaruhariwe bamubanjirije nabo ntibabashije kurenga iyo ntera
Coach Gael ntabwo yaba ari uwa mbere ugeze aho acika intege. Hari abandi bamubanjirije kandi bose bafite amateka agaragaza uko bagiye bihina bakabivamo.
Bad Rama β The Mane Music

Bad Rama ni umwe mu bashoramari babiciye bigacika, ariko nawe yigeze gutangaza ko yaguze akayabo karenga ibihumbi 300 byβamadolari mu muziki (asaga miliyoni 400 Frw). Yafashije abahanzi nka Safi Madiba, Marina, Queen Cha nβabandi, ariko ibikorwa bye byagiye bigabanuka gahoro gahoro ku buryo ubu atagikora nkβuko byari bimeze.
Mutangana Richard β Kiwundo Entertainment

Yatangije Kiwundo Entertainment igakorera muri Uganda mbere yβuko iza mu Rwanda mu 2017. Yagiranye imikoranire nβabahanzi barimo Diplomate, Spax, Umutoni Milly ndetse na Miss Erica (uherutse kwitaba Imana). Nubwo yari afite intego nyinshi, birangiye Kiwundo itakaje umurongo, nta nβumuhanzi uzwi yasinyishije nyuma yβigihe gito.
Richard Nsengumuremyi β Super Level

Yari nyiri Super Level, imwe mu nzu zamenyekanye cyane mu 2013. Yakoranaga na Urban Boyz, Bruce Melodie, Fireman nβabandi. Nyuma yβakajagari karimo no kujya mu nkiko na Bruce Melodie, ibikorwa byayo byararangiye burundu mu 2016. Richard nawe birangiye asezeye ku muziki atabivuze mu magambo, ariko ibikorwa bikabyivugira.
Theodomir Mutesa β Touch Records

Yatangije Touch Records mu 2014, ikaba yari imwe mu nzu zikomeye zifasha abahanzi mu Rwanda. Yari ifite studio zβamajwi nβamashusho, ndetse na Website. Yanyuzemo abahanzi nka Jay Polly, Bulldogg, Diplomate, nβabandi. Ariko ibibazo byatewe nβabo yari yarazanye mu kazi birimo abavandimwe be, byatumye ibintu byose bisenyuka.
Ese ikibazo kiri he? Ni abashoramari cyangwa ni umuziki?
Ubushoramari mu myidagaduro mu Rwanda buracyafite imbogamizi. Nubwo hari abatinyuka kubugerageza, benshi babuvamo kubera:
- Kwitega inyungu zihuse: Abenshi bashora amafaranga biteze kuyasubirana mu gihe gito, nyamara umuziki ubusanzwe usaba igihe, umwete nβimikoranire ihamye.
- Kwitiranya umuziki no kwimenyekanisha: Hari abashora atari uko bashaka kunguka ahubwo bashaka kuba βbazwiβ, ariko iyo iyo ntego igeze ho igasohora, ntibaba bagifite inyota yo gukomeza.
- Icyenewabo nβubumenyi buke: Benshi bagira amakosa yo guha inshingano inshuti nβabavandimwe batabifitiye ubushobozi.
- Ubugambanyi: Hari abavuga ko hari abayobozi bβimiziki, abanyamakuru, abajyanama nβabandi bafasha abashoramari mu buryo butari bwiza, bakabashuka cyangwa bakabacucura.
Icyo bivuze kuri Coach Gael
Niba koko ibyo yatangaje ari byo, bivuze ko agiye kwibanda ku bindi bikorwa bifite inyungu zihuse. Si ibintu byamutungura wenyine, ahubwo bishushanya uko uru ruganda rugoye kurugumamo udafite urwego ruhagije rwβimiyoborere, ubumenyi nβumurongo wβigihe kirekire.
Umuziki ni ishoramari risaba kwihangana, kumenya abo ukorana nabo, no gusobanukirwa nβimiterere yβuru ruganda rwβimyidagaduro. Niba Coach Gael agiye guhagarika ishoramari, yaba akurikije inzira yβabandi benshi babanje.















