Colonel Innocent Kaina uherutse gutangaza ko yashinze umutwe wa gisirikare ugamije gushyiraho akadomo ku butegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi wa Congo, yasabye uyu mukuru w’igihugu guhita yegura ako kanya.
Kaina yasabye Tshisekedi kwegura abinyujije mu nyandiko yasohowe n’ishyaka rye CNLC (Coalition Nationale pour la Libération du Congo) ku wa kabiri, tariki ya 17 Kamena 2025.
Col. Kaina wahoze mu mutwe wa M23 akaba yarigeze no kuwuyobora, yashinje ibiro bya Perezida, ibya Minisitiri w’Intebe ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko ya Congo kwiharira 80% by’ingengo y’imari y’igihugu, bigatuma abaturage basigara mu bukene, kuko imishinga yari kubateza imbere idindira itaratera n’intambwe.
Yanavuze ko ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi burangwamo ruswa n’inyerezwa ry’umutungo w’igihugu.
Kaina yashinje ubutegetsi bw’i Kinshasa gukoresha amoko no gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro mu nyungu za politiki.
Yanavuze ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, aho abaturage barenga miliyoni eshanu bo mu ntara za Tanganyika, Maniema, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo n’iya Ituri bamaze kwimurwa n’intambara z’imitwe yitwaje intwaro.

Kaina yavuze ko Tshisekedi, nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Congo, ntacyo yakoze ngo arwanye jenoside n’ubwicanyi bukorwa n’imitwe nka CODECO, FDLR, Mai-Mai na Wazalendo.
Yashinje kandi Guverineri w’Intara ya Ituri, Lt. Gen. John Luboya, guhonyora uburenganzira bwa muntu no kugira uruhare mu gushyingura abantu 57 b’Abahahema.
Kaina yavuze ko azakomeza urugamba nta gushidikanya, kandi asaba Perezida Tshisekedi kwegura vuba na bwangu kubera kunanirwa kuzuza inshingano ze zo kurinda umutekano w’igihugu.
Mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe uyu mwaka, Kaina yatangaje ko yashinze umutwe wa CNLC kugira ngo awukoreshe mu guharanira ihinduka ry’ubutegetsi bw’igihugu, avuga ko burangwa n’imiyoborere mibi idashingiye ku ndangagaciro.