• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media
No Result
View All Result
Home Politike

Col. Kaina yasabye perezida wa RDC Tshisekedi kwegura

Colonel Innocent Kaina uherutse gutangaza ko yashinze umutwe wa gisirikare ugamije gushyiraho akadomo ku butegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi wa Congo, yasabye uyu mukuru w’igihugu guhita yegura ako kanya.

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
June 18, 2025
in Politike
0
Col. Kaina yasabye perezida wa RDC Tshisekedi kwegura
0
SHARES
10
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Colonel Innocent Kaina uherutse gutangaza ko yashinze umutwe wa gisirikare ugamije gushyiraho akadomo ku butegetsi bwa Perezida Félix Tshisekedi wa Congo, yasabye uyu mukuru w’igihugu guhita yegura ako kanya.

Kaina yasabye Tshisekedi kwegura abinyujije mu nyandiko yasohowe n’ishyaka rye CNLC (Coalition Nationale pour la Libération du Congo) ku wa kabiri, tariki ya 17 Kamena 2025.

Col. Kaina wahoze mu mutwe wa M23 akaba yarigeze no kuwuyobora, yashinje ibiro bya Perezida, ibya Minisitiri w’Intebe ndetse n’Inteko Ishinga Amategeko ya Congo kwiharira 80% by’ingengo y’imari y’igihugu, bigatuma abaturage basigara mu bukene, kuko imishinga yari kubateza imbere idindira itaratera n’intambwe.

Yanavuze ko ubutegetsi bwa Perezida Tshisekedi burangwamo ruswa n’inyerezwa ry’umutungo w’igihugu.

Kaina yashinje ubutegetsi bw’i Kinshasa gukoresha amoko no gufatanya n’imitwe yitwaje intwaro mu nyungu za politiki.

Yanavuze ku bibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Congo, aho abaturage barenga miliyoni eshanu bo mu ntara za Tanganyika, Maniema, Kivu y’Amajyaruguru, Kivu y’Amajyepfo n’iya Ituri bamaze kwimurwa n’intambara z’imitwe yitwaje intwaro.

Col. Kaina yasabye perezida wa RDC Tshisekedi kwegura

Kaina yavuze ko Tshisekedi, nk’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo za Congo, ntacyo yakoze ngo arwanye jenoside n’ubwicanyi bukorwa n’imitwe nka CODECO, FDLR, Mai-Mai na Wazalendo.

Yashinje kandi Guverineri w’Intara ya Ituri, Lt. Gen. John Luboya, guhonyora uburenganzira bwa muntu no kugira uruhare mu gushyingura abantu 57 b’Abahahema.

Kaina yavuze ko azakomeza urugamba nta gushidikanya, kandi asaba Perezida Tshisekedi kwegura vuba na bwangu kubera kunanirwa kuzuza inshingano ze zo kurinda umutekano w’igihugu.

Mu mpera z’ukwezi kwa Werurwe uyu mwaka, Kaina yatangaje ko yashinze umutwe wa CNLC kugira ngo awukoreshe mu guharanira ihinduka ry’ubutegetsi bw’igihugu, avuga ko burangwa n’imiyoborere mibi idashingiye ku ndangagaciro.

ADVERTISEMENT
Previous Post

Amerika Iri kwisanga mu yindi ntambara yo mu burasirazuba bwo hagati, ariko ntihazi uko izayisohokamo!

Next Post

Trump ahanganye n’icyemezo cy’ingirakamaro ku ntambara ya Isirayeli na Irani

Prince Mutabazi

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Arsenal yatangiye ibiganiro byo gushaka Eberechi Eze

June 30, 2025
Blandine Uwajeneza: Umukobwa wambara inkweto ndende zo ku rubyiniro agakiza ubuzima bwa bantu mu bitaro

June 10, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

4
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Mpano Yeah indirimbo ye ‘Bizakunda’ aherutse gushyira hanze ikomeje kuvugisha benshi

July 10, 2025
Bruno K atangaje impamvu akunda gukundana n’abagore babyaye bonyine

Abahawe Green Card bahindutse Abanyamerika bashobora gukurwaho ubwenegihugu bwa Amerika

Jude Bellingham agiye kubagwa urutugu rw’ibumoso

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Mpano Yeah indirimbo ye ‘Bizakunda’ aherutse gushyira hanze ikomeje kuvugisha benshi

Mpano Yeah indirimbo ye ‘Bizakunda’ aherutse gushyira hanze ikomeje kuvugisha benshi

July 10, 2025
Bruno K atangaje impamvu akunda gukundana n’abagore babyaye bonyine

Bruno K atangaje impamvu akunda gukundana n’abagore babyaye bonyine

July 10, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • AGASOBANUYE
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com