Umuyobozi w’ihuriro Alliance Fleuve Congo (AFC/M23) rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Corneille Nangaa Yobeluo, yatangaje ku mugaragaro ko uwahoze ari Perezida w’iki gihugu, Joseph Kabila Kabange, ari imbere mu gihugu.
Ibi Nangaa yabitangaje ku wa 12 Mutarama 2026, mu nama yahuje ubuyobozi bukuru bwa AFC/M23 n’abavuga rikumvikana bo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Muri iyo nama, yavuze ko hari igihe Joseph Kabila azongera kugaragara mu ruhame agahura n’abaturage.
Yagize ati: “Dufite umushyitsi udasanzwe hano, uwahoze ari Perezida wa Repubulika, Joseph Kabila. Ari hano rwose. Hari umunsi tuzamuzana, akabaganiriza. Ni Senateri ubuzima bwe bwose nk’uko Itegeko Nshinga ribiteganya, ariko yakuwe muri Sena.”
Joseph Kabila aheruka kugaragara mu ruhame mu kwezi kwa Kamena 2025, mu bice bigenzurwa na AFC/M23, aho yamaze iminsi aganira n’Abanye-Congo bo mu byiciro bitandukanye, agamije gushakira igihugu amahoro n’ubwiyunge. Icyakora icyo gihe yari yarashinze ibiro by’agateganyo mu gace ka Kinyogote, mu Burengerazuba bw’Umujyi wa Goma, aho yakiriraga abantu baganira ku hazaza ha RDC.
Ibi bikorwa byatumye Ubushinjacyaha bwa Repubulika butangira kumukurikirana, bumurega kugambanira igihugu no kwinjira mu mutwe w’ingabo utemewe n’amategeko. Yaje gukatirwa igihano cy’urupfu adahari n’Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwa Kinshasa.
Nyuma y’icyo cyemezo, Kabila yakomeje ibikorwa bya politiki mu bihugu bitandukanye bya Afurika birimo Kenya, aho yashinze ihuriro rya politiki ryitwa Sauvons le RDC. Aya makuru akomeje gukurura impaka ku hazaza ha politiki n’umutekano wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.















