Umuhanzi w’icyamamare muri Afurika, David Adedeji Adeleke uzwi cyane ku izina rya Davido, yongeye kwerekana ubukire bwe n’uburyo akomeje kuba ku isonga mu bahanzi bafite agatubutse, nyuma yo kwiyungururiza imodoka y’akataraboneka yo mu bwoko bwa Lamborghini Revuelto ifite agaciro ka miliyari 1.8 Frw.
Ni inkuru yasakaye cyane ku mbuga nkoranyambaga ubwo Davido ubwe yifashishije konti ye ya Instagram ashyiraho amashusho n’amafoto y’iyo modoka, ari kumwe n’inshuti ze bamushimira ndetse banamugaragariza ishema n’isheja ku gikorwa cy’indashyikirwa yakoze.

Iyi modoka ya Lamborghini Revuelto iri mu zikunzwe cyane ku isoko ry’imodoka zihenze ku Isi, aho izwiho umuvuduko udasanzwe, ikoranabuhanga rihambaye ndetse n’udushya twihariye mu buryo bw’imiterere n’imikorere yayo.
Ibi bije nyuma y’igihe gito Davido ashyize hanze alubumu nshya ndetse no gukora ibitaramo bikomeye ku mugabane w’u Burayi no muri Amerika, byamwinjirije amafaranga menshi.
Abo mu muryango we ndetse n’abakunzi be, bamugaragarije ishimwe n’inkunga kuri iyi ntambwe yindi yo kwigaragaza nk’umwe mu bahanzi bafite agatubutse muri Afurika.
Nk’uko bimenyerewe, Davido akunda gutunga imodoka zihenze nka Bentley, Rolls Royce Cullinan, na Lamborghini Huracan, none yongeyeho Revuelto nshya, ikaba ari imwe mu modoka zigura menshi ku isoko mpuzamahanga.
Uburyo akunze kwigaragaza ku mbuga nkoranyambaga mu modoka zihenze, butuma benshi bamufata nk’icyitegererezo cy’abantu bazi guharanira inzozi zabo. Umwe mu bafana be yagize ati: “Davido aduha icyizere ko n’umuhanzi wo muri Afurika ashobora gutunga ibyo abandi biyumvira mu nzozi.”

