Myugariro ukiri muto w’Umuholandi, Dean Huijsen, yamaze kuba umukinnyi wa Real Madrid nyuma yo gusinya amasezerano azamugeza muri Kamena 2030. Uyu musore w’imyaka 19, wahoze akinira ikipe ya Bournemouth yo mu Bwongereza, yagaragaje ubushake bukomeye bwo kwerekeza mu ikipe yubatse amateka mu mupira w’amaguru ku Isi, ndetse ibizamini by’ubuzima byabereye i Londres byagenze neza mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu.
Impapuro zose z’amasezerano zamaze gushyirwaho umukono ku impande zombi, nyuma y’uko Real Madrid yemeye kwishyura £50 miliyoni z’amapawundi yari amafaranga y’amasezerano (release clause) yashyizwe ku mukinnyi wa Bournemouth.
Amakuru yemeza ko ibiganiro byari bimaze iminsi bikorwa mu ibanga hagati y’ubuyobozi bwa Real Madrid n’ubwa Bournemouth, none byose byarangiye ku mugaragaro uyu munsi.
Dean Huijsen, ukomoka mu Buholandi ariko ufite inkomoko muri Espagne ku ruhande rwa nyina, azahita yinjizwa mu myiteguro ya Real Madrid aho azaba afite amahirwe yo gukina FIFA Club World Cup, irushanwa rizahuza amakipe yabaye aya mbere iwayo ku migabane itandukanye.
Uyu mukino azawufatiramo nk’igihe cyo kwigaragaza no kwiyereka abafana ba Real Madrid, mu gihe bivugwa ko umutoza Carlo Ancelotti yishimiye cyane iyi transferi.
Uyu mukinnyi asanzwe azwiho ubuhanga mu kwitwara neza mu bwugarizi no gutangira imipira y’ubwenge aturutse inyuma, kandi ahanini abasesenguzi bavuga ko azaba umwe mu basimbura ba kera nka Nacho na Rudiger.
Real Madrid ikomeje kwiyubaka hashingiwe ku bakinnyi bakiri bato bafite impano ikomeye, kandi Dean abaye undi mukinnyi wiyongereye ku rutonde rw’abakiri bato barimo Jude Bellingham, Arda Güler, na Endrick.
