Umuhanzikazi Deborah Lukalu ukomoka i Lubumbashi, muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ari mu bahanzi bakunzwe cyane muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga kubera ubuhanga budasanzwe afite mu muziki.
Azwi cyane mu ndirimbo zihimbaza Imana (gospel), ariko kandi ntatinya no guhuza umuziki we nโindi midyohere nk’Afrobeat na Soul, bikarushaho gutuma yegera imitima ya benshi. Deborah Lukalu amaze kuba ikimenyabose kubera ijwi rye ryuje imbaraga nโubutumwa bukora ku mitima yโabamwumva.
Uretse kuba afite impano yo kuririmba, afite nโubuhanga bwo gutegura ibitaramo biteguye neza, binogeye ijisho nโugutwi, bigatuma akomeza gutera imbere mu ruhando rwa muzika mpuzamahanga.

Nyuma yโibitaramo bitandukanye yagiye akora mu bihugu bitandukanye nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Ubwongereza, Afurika yโEpfo, Kenya, nโahandi, ubu Deborah ari kwitegura igitaramo gikomeye cyane kizabera mu mujyi wa Montreal muri Canada ku wa 25 Gicurasi 2025.
Ni igitaramo kizaba ari Live Recording, bivuze ko amashusho nโamajwi azahafatirwa ako kanya, bikazashyirwa ku mbuga ze zitandukanye ndetse no ku masoko y’umuziki nka YouTube, Spotify, na Apple Music.
Icyatumye iki gitaramo kivugisha benshi ni uburyo Deborah Lukalu yagiteguye mu buryo budasanzwe, bwโumwimerere.
Mu kiganiro aherutse kugirana nโitangazamakuru, yavuze ko icyo gitaramo kizaba ari umwanya udasanzwe wo gushimira Imana no gukomeza gusangiza abantu impano ye, ndetse no gukomeza kuzamura izina ryโImana binyuze mu muziki.
Yagize ati: โSi igitaramo gusa, ahubwo ni urugendo rwo kugaragaza ineza yโImana mu buzima bwanjye. Ndashaka ko buri wese uzaza azagenda afite ubutumwa bumusubizamo icyizere, kandi yizeye ko Imana ishoboye byose.โ
Deborah Lukalu yamenyekanye cyane mu ndirimbo nka โTu es Puissantโ, โWe Testifyโ, โToday Is My Dayโ nโizindi nyinshi zakoze ku mitima ya benshi. Indirimbo ze zitanga ihumure, zishishikariza abantu gukomeza kwizera Imana nubwo baba banyuze mu bihe bikomeye.
Ubuyobozi bwโikigo kimufasha gutegura ibitaramo bwatangaje ko imyiteguro igeze kure, kandi ko abazitabira igitaramo bazahabwa amahirwe yo kuba mu bantu ba mbere bazumva indirimbo nshya Deborah azashyira hanze kuri uwo munsi.

Bamwe mu bahanzi bazafatanya nawe ku rubyiniro barimo abaturuka muri Afurika yโEpfo, Nigeria, na Canada, ibintu bizarushaho gutuma igitaramo kizaba kirimo ishusho mpuzamahanga.
Abakunzi ba gospel, byโumwihariko abafana ba Deborah Lukalu, bamaze iminsi bigaragaza ku mbuga nkoranyambaga bavuga ko bategereje icyo gitaramo nโamatsiko menshi.
Ubutumwa bwinshi buvuga ko batekereje igitaramo cye ku buryo bazajya muri Canada kumureba imbona nkubone.
Amatike yโiki gitaramo yatangiye kugurishwa hakiri kare, binyuze kuri internet, kandi abayobozi bacyo barasaba abantu kwihutira kuyagura kuko imyanya ari mike ugereranyije nโubwitabire bwitezwe.
Kugura Amatike wanyura kuriyo Link:
https://www.ticketmaster.ca/event/310062439B8C1A26?brand=gestev&lang=en-ca&did=prev
Iki gitaramo kizaba ari umwanya mwiza wo guhura nโabakunzi ba gospel baturutse imihanda yose, kwishimira ubuzima no guhurira hamwe mu mwuka umwe wโishimwe nโumunezero. Deborah Lukalu, nk’umuhanzikazi wโumuhanga kandi wiyemeje gukorera Imana, aracyari mu murongo wo gukomeza gusakaza ubutumwa bwiza mu isi hose.