Repubulika ya Demokarasi ya Congo yagaragaje ko yababajwe n’urwego rwa Afurika y’Ibiyaga Bigari rushinzwe kugenzura umutekano wo ku mipaka, ruzwi nka EJVM, ruheruka kugirana ibiganiro n’abayobozi b’umutwe wa AFC/M23.
Tariki ya 8 Kamena 2025, nibwo Lucky Cholwe uyoboye EJVM n’abandi bayobozi barwo bageze mu mujyi wa Goma, aho basuye ubuyobozi bwa AFC/M23 bagenzura intara ya Kivu y’Amajyaruguru, bagirana ibiganiro byibanze ku mahoro n’umutekano.
Guverineri w’iyo ntara, Bahati Erasto Musanga, yakiriye neza uru rwego, arwizeza ubufatanye mu bikorwa byo kubungabunga amahoro n’umutekano mu bice biri mu maboko ya AFC/M23.
Ku rundi ruhande, Cholwe yashimiye guverineri Musanga n’abandi bayobozi, asobanura ko urugendo rwabo rwari rugamije kugenzura uko umutekano uhagaze, nk’uko biri mu nshingano z’uru rwego.

Gusa, nyuma y’uru rugendo, Ambasade ya Congo mu Burundi yahise yandikira Umunyamabanga Mukuru w’Inama Mpuzamahanga y’Akarere k’Ibiyaga Bigari (ICGLR), yamagana uru ruzinduko rw’aba bayobozi ba EJVM.
Mu ibaruwa yoherejwe, Ambasade yasobanuye ko AFC/M23 ari umutwe uhungabanya umutekano wa Kivu y’Amajyaruguru, bityo ko kugirana ibiganiro nawo bihabanye n’amahame y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe ndetse n’indi miryango mpuzamahoro.
Yasoje isaba Umunyamabanga Mukuru wa ICGLR gusobanura aho ahagaze, hagati ya Leta ya Kinshasa n’uyu mutwe wa AFC/M23.