
Dwayne “The Rock” Johnson yatunguye abakunzi be ubwo yagaragaraga i Venice mu Butaliyani mu mpera z’icyumweru.
Ku wa Gatandatu, uyu mukinnyi wa filime w’imyaka 53 yerekanye umubiri we ugaragara nk’uwagabanutseho ibiro ubwo yitabiraga igikorwa cya Miu Miu Women’s Tales mu Iserukiramuco rya Filime rya Venice, mbere yo kumurika filime ye nshya yitwa “The Smashing Machine.”
Mu mashusho yafashwe muri icyo gikorwa hanyuma akaza gusakazwa ku mbuga nkoranyambaga, Johnson yagaragaye yambaye ishati y’udusiporo y’uruhu rw’inyuma rworoshye y’ijuru ifite amabara atandukanye, ayihuje n’ipantalo y’umukara. Uyu mukinnyi wa Fast and Furious yagaragazaga inseko mu gihe yifotozaga, akaboko afite mu mifuka.
Nyuma yo gusakara cyane kuri interineti, abakunzi be bagaragaje gutangazwa n’imyambarire n’isura nshya ya WWE star Johnson.
- Umwe mu bakoresha X yagize ati: “Nari ngiye kwibeshya kabili…”
- Undi ati: “Yooo, arasa n’uwagabanutse cyane.”
- Undi yongeyeho ati: “The Rock agabanutse ariko akigaragaza nk’intwari hose… ubu ni uguhinduka kw’icyubahiro.”
- Hari uwanditse ati: “Isura nshya, ariko intwari ni iyo nyine.”
- Undi ati: “Agaragara neza cyane.”
Fox News Digital yemeje ko yagerageje kuvugana n’intumwa za Johnson ngo bagire icyo bavuga.

Johnson kugeza ubu ntacyo aratangaza ku isura ye nshya, ariko azakinamo nka Mark Kerr, uwahoze ari umuteramakofe w’umwuga n’umukinnyi wa MMA, muri filime “The Smashing Machine.” Iyo filime yanditswe kandi iyoborwa na Benny Safdie, ikaba imaze kugaragaza amahirwe yo guhatanira ibihembo bikomeye ku izina rya Johnson.
Uyu mukinnyi wa Red Notice yari aherutse gusobanura ko yamazaga amasaha ari hagati ya ane mu ntebe y’abamwogosha, kandi agashyirwaho ibintu by’inyongera hagati ya 13 na 14 kugira ngo agaragare nka Kerr.
Iyi filime ya siporo ishingiye ku buzima bw’abantu inagaragaramo Emily Blunt, baherukaga gukorana muri Jungle Cruise, ubu akaba akina nk’umugore wa Kerr witwaga Dawn Staples. The Smashing Machine yerekana urugendo rwa Kerr mu kwegukana icyubahiro muri UFC ndetse n’ibibazo yagize nyuma byo gukoresha ibiyobyabwenge bya opioid no kurwana n’ibibazo by’ubuzima bwe bwite. Ikomeza kandi igaragaza uburyo umubano we na Dawn waranzwe n’ibihe byiza n’ibibi.

Ku wa Mbere, Johnson ari kumwe na Blunt, Safdie ndetse na Kerr ubwe, bazengurutse ku itapi itukura mu muhango wo kumurika filime “The Smashing Machine” wabereye muri Sala Grande ku kirwa cya Venice Lido. Mu mashusho yasakajwe kuri X, Johnson yagaragaye arira kandi akoma amashyi ubwo filime yakirwaga mu buryo bwo guhaguruka abantu bagahagarara mu gihe cy’iminota 15. Safdie na we yagaragaye arira ubwo uwo mwanya ukomeye wabaga, umwe mu minota miremire cyane kuva iri serukiramuco ryatangira ku ya 27 Kanama.
The Smashing Machine yanashyizwe ku rutonde rw’abahatana ku gihembo cya Golden Lion, aricyo gihembo gikuru cy’iryo serukiramuco.
Mbere yo kumurika iyo filime, Johnson yitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru aho yagaragaje uko yakiriye guhindura imirimo ye, nyuma yo kumenyekana cyane mu gukina filime z’ibikorwa bya gikomando (action movies).















