Umuhanzi wโicyamamare wo muri Uganda, Eddy Kenzo, yatangaje ko nyuma yโigihe kirekire atiga, yongeye gufata icyemezo cyo gusubukura amasomo ye, aho kuri ubu ari kwiga muri Kaminuza. Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye nโitangazamakuru, ashimangira ko kwiga ari urugendo rwโingenzi yafashe ku bushake bwe, atagamije inyungu za politike nkโuko bamwe babivuga.
Eddy Kenzo yavuze ko hari abagiye bagaragaza ko gusubira kwiga kwe bifitanye isano nโimigambi ya politike ashobora kuba afite mu gihe kiri imbere. Icyakora, yateye utwatsi ayo makuru, avuga ko adafite gahunda yo kwinjira muri politike, kandi ko abantu batagomba kumushyiraho ibyo atigeze ategura.
Ati: โNtabwo ndi kwitegura politike mu byโukuri. Abantu ntibakwiye kunyitegaho ibyo.โ Yakomeje asobanura ko icyamuhatiye gusubira mu ishuri ari uko ari umushoramari, bityo akaba akeneye ubumenyi bwimbitse bumufasha mu micungire nโiterambere ryโimishinga ye itandukanye. Yanavuze ko kwiga ari ingenzi cyane mu buzima, kandi ko yifuza kubera icyitegererezo abana be, kugira ngo bakure basobanukiwe neza akamaro ko gushaka ubumenyi.
N’ubwo yemeje ko ari kwiga muri Kaminuza, Eddy Kenzo yirinze gutangaza ishami cyangwa amasomo yihariye ari gukurikirana, avuga ko ikโingenzi kuri we ari urugendo yatangiye, nโumwanzuro yafashe wo gukomeza kwiyungura ubumenyi, aho kwibanda ku byo abantu bavuga.
Iyi ntambwe ye yakiriwe neza nโabakunzi be, benshi babona ko ari urugero rwiza rwโuko kwiga bitagira igihe.
















