Umukinnyi ukinira ikipe yo mu Gihugu cya Espaigne FC Barcelona, Eric García, yagize imvune y’izuru (nose fracture) nyuma y’umukino ikipe ye yakinnyemo na Club Brugge mu mukino wa UEFA champions League, nk’uko byemejwe n’ibizamini byakozwe nyuma y’umukino. Uyu myugariro w’imyaka 23 ukomoka mu gihugu cya Spain , yasohotse mu mukino agaragaza ububabare mu maso, bikaza gutuma abaganga b’ikipe bamujyana mu kumupima byihuse.
Nk’uko ikinyamakuru AS cyabitangaje, ibizamini byagaragaje ko García yavunitse izuru ariko nta yindi mvune ikomeye afite, bityo arimo gukurikiranwa n’abaganga ba Barcelona kugira ngo agaruke mu kibuga vuba.
Biravugwa ko uyu musore ashobora kongera gukina mu minsi mike iri imbere akoresheje akantu karinda izuru kabugenewe (protective mask), ariko kandi hari amahirwe menshi ko ashobora kuruhutswa kugeza nyuma y’imikino mpuzamahanga kugira ngo hirindwe ko imvune ye yakongera gukomera.
Abafana ba Barcelona bamugaragarije urukundo n’ubutumwa bumwifuriza gukira vuba, mu gihe umutoza Hansi Flick we yavuze ko “ikintu cyose cyibanze ari ubuzima bw’umukinnyi mbere y’umukino.”
Eric García, wakiniye na Manchester City mbere yo gusubira muri Barcelona, akomeje kugaragaza urwego rwiza mu mikino aheruka gukina, kandi yitezweho gufasha ikipe cyane mu minsi iri imbere.
















