
Umunyarwenya w’Umunyakenya wamamaye cyane, Eric Omondi, ari mu gahinda n’akababaro nyuma y’uko umukunzi we akaba n’umunyamideri uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, Lynne Njihia, ahagaritse urukundo rwabo mu buryo butunguranye.
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Lynne yashyize hanze ko gufata icyemezo cyo gutandukana na Eric Omondi atari ibintu byoroshye, ariko ko yabikoze ku nyungu ze bwite — kugira ituze, gukura mu bitekerezo no kugera ku byiza by’ahazaza.
“Nafashe umwanzuro wo kurangiza umubano nari mfitanye na Eric Omondi. Ntibyambereye byoroshye, ariko ni cyo cyari cyiza kuri njye, ku ituze ryanjye, ku mikurire yanjye ndetse n’ahazaza nshaka kuzirikana njye n’umwana wanjye. Reka dutangire inzira nshya. Tugire ejo heza kurushaho.”
Nubwo bombi bagaragazwaga nk’icyitegererezo cy’abakundana ku mbuga nkoranyambaga, itandukaniro ry’imyaka 20 hagati yabo ryakomeje guteza impaka ku hazaza h’urukundo rwabo.
Mu bihe byashize, Lynne yigeze kuvuga ko nyina atari yishimiye ko akundana n’umugabo ufite imyaka 40, ariko uko byagenda kose, babashije kunyura muri ubwo bukonje bw’urukundo.
