
Nibura abantu 98 barapfuye naho abandi barenga 150 barakomereka nyuma y’uko igisenge cy’urusengero (nightclub) cyagwiriye abantu mu murwa mukuru wa Dominican Republic, Santo Domingo, nk’uko byatangajwe n’inzego zibishinzwe.
Muri abo bapfuye harimo Guverineri w’intara n’uwahoze ari umukinnyi wa Major League Baseball, Octavio Dotel, wari ufite imyaka 51. Yitabye Imana ari mu nzira ajyanwa kwa muganga nyuma yo gukurwamo mu bisigazwa by’inzu.
Iyo mpanuka yabaye mu masaha y’igitondo cyo ku wa Kabiri, ubwo habaga igitaramo cy’umuhanzi w’icyamamare mu njyana ya merengue, Rubby Pérez, cyaberaga muri Jet Set nightclub. Umujyanama we yatangaje ko Rubby Pérez nawe ari mu bapfiriye muri iyo mpanuka.
Icyo gihe, abantu amagana bari muri icyo kigo, naho abashakisha abarokotse bageze ku 400. Haracyari ubwoba ko umubare w’abapfuye ushobora kwiyongera.
Umuyobozi w’Ikigo gishinzwe ibikorwa by’ubutabazi byihuse (COE), Juan Manuel Méndez, yavuze ko afite icyizere ko hari benshi bagihumeka mu bagwiriwe n’igisenge.
Jet Set ni ahantu hazwi cyane muri Santo Domingo, hakunda kubera ibitaramo by’umuziki w’imbyino ku mugoroba wo ku wa Mbere. Icyo gitaramo cyari cyitabiriwe n’abanyapolitiki, abakinnyi b’imikino itandukanye n’abandi bantu bazwi cyane.
Muri abo bapfuye harimo na Nelsy Cruz, guverineri w’intara ya Monte Cristi, nk’uko byemejwe na Perezida Luis Abinader. Nelsy Cruz yari mushiki wa Nelson Cruz, wahoze akinira Major League Baseball incuro zirindwi mu ikipe y’abakinnyi bahize abandi.
Octavio Dotel, umwe mu bapfuye, yatangiye gukinira ikipe ya New York Mets mu 1999, ndetse yanakiniye izindi nka Houston Astros, Oakland A’s, New York Yankees, Chicago White Sox, na Detroit Tigers kugeza mu 2013.
Amashusho yafashwe imbere muri urwo rusengero agaragaza abantu bicaye ku meza imbere y’icyo stage, abandi babyina mu gice cy’inyuma ubwo Rubby Pérez yaririmbaga.
Hari kandi n’irindi shusho ryo kuri telefone rigaragaza umugabo wari hafi y’icyo stage uvuga ati: “Hari ikintu cyaguye hejuru”, anerekana n’urutoki hejuru aho cyagwiriye.
Muri ayo mashusho, Rubby Pérez nawe agaragara areba aho uwo mugabo yerekanaga.
Hashize amasegonda atarenga 30, humvikana urusaku rukomeye maze amashusho arahagarara, hagakurikira ijwi ry’umugore urira ati: “Dawe, byakugendekeye bite?”

Umwe mu baririmbyi baririmbana na Rubby Pérez yabwiye itangazamakuru ryo muri ako gace ko urwo rusengero rwari rwuzuyemo abantu igihe cy’iyo mpanuka, “mu masaha ya saa saba z’ijoro”.
Yagize ati: “Natekereje ko ari umutingito”
Umukobwa wa Rubby Pérez nawe yatangaje ko se ari mu bantu bagwiriwe n’inzu.
Perezida Luis Abinader yihanganishije imiryango y’ababuze ababo.
