Hashize iminsi hibazwa byinshi ku mubano wa Titi Brown na Nyambo Jesca, nyuma y’uko havuzwe ko batagicana uwaka. Cyakora, hari amashusho aherutse kujya hanze yabagaragaje bari kumwe, bituma benshi bibaza niba koko baratandukanye cyangwa se niba ari inkuru mpimbano.
Mu kiganiro yagiranye na Kasuku Media, umwe mu nshuti zabo yagize ati: “Ariya mashusho yafatiwe aho twafatiye amashusho ya filime nshya ya Titi Brown. Yafashwe n’umwe mu bakinnyi b’iyo filime, ntabwo ari ibijyanye n’urukundo, ahubwo Nyambo yari yaje gukinamo.”
Gusa n’ubwo ibi byavuzwe, aba bombi bamaze igihe kinini bakundana ariko bakajya birinda kubihamya ku mugaragaro. Amakuru yizewe avuga ko mu minsi ishize bashwanye, ariko bakabigira ibanga rikomeye kugeza ubwo byatangiye kuvugwa mu itangazamakuru.
Ku rundi ruhande, yaba Titi Brown ndetse na Nyambo Jesca, nta n’umwe uragira icyo atangaza kuri iyi nkuru. Inshuro zose twagerageje kubavugisha, ntibigeze bagira icyo babivugaho, bituma ibihuha bikomeza kwiyongera.
Iyi filime nshya ya Titi Brown bivugwa ko izasohoka bitarenze uku kwezi. Ese izadufasha kumenya ukuri ku mubano w’aba bombi? Cyangwa barabaye inshuti zisanzwe? Mukomeze mukurikire inkuru kuri Kasukumedia.com , tuzabagezaho amakuru mashya.