Mu gace ka Kabembe, Cheferi ya Kaziba, Teritware ya Walungu, Intara ya Kivu y’Amajyepfo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, abaturage baratabaza basaba ko ihuriro ry’ingabo za Leta ryirukanwa muri aka gace kuko rikorera abaturage ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Ubutumwa aba baturage bageneye ubwanditsi bwa Kasuku Media mu ijoro ryo ku wa Gatanu rishyira ku wa Gatandatu, tariki ya 10 Gicurasi 2025, bugaragaza ko hari ibice bya grupema ya Kabembe bikiri mu maboko y’ingabo za Leta, cyane cyane mu misozi ya Bumbu na Rhanga.
Aba baturage bavuga ko ingabo za FARDC, FDLR, iza Leta y’u Burundi ndetse n’imitwe ya Wazalendo zikomeje kubanyanyasa, zibambura ibyabo, zikanafata abagore n’abakobwa ku ngufu.
Bagira bati: “Abaturage bakomeje kugirirwa nabi i Rhanga na Bumbu. Baradusambura, badutwara ibyo dufite byose, banafata ku ngufu abagore n’abakobwa.”
Basoza basaba ko umutwe wa M23 wabatabara, ukanirukana burundu ingabo zose za Leta ziri muri ako gace. “Turasaba ko M23 iza ikadukiza izi ngabo zitugirira nabi. Aho M23 yageze hagiye hagaruka amahoro, natwe tuyikeneye.”
Mu butumwa bwatanzwe mu Giswahili, baragize bati: “Wa pumbafu wanatesa watu huko mu vilima, ya faa kuwafukuza kabisa wote waliotoka Uvira. Na wasirudi tena huku.”
Aba baturage, banze ko amazina yabo atangazwa ku mpamvu z’umutekano, banavuze ko hari benshi bari guhunga ibice bikigenzurwa na Leta bakerekeza mu byafashwe na M23.
Bagize bati: “Abaturage benshi barahunga bihishe berekeza mu bice byamaze kubohozwa.”
Cheferi ya Kaziba ifite igice kinini kigenzurwa na M23, ariko haracyari ibice byo mu misozi birimo ingabo za FARDC, FDLR, iz’u Burundi na Wazalendo. Aka gace gatuwe n’amoko arimo Abashi, Abasharishari n’Ababangubangu bake.
