Byongeye kubaho, kandi bizongera kubaho, kuko ni urugendo turi kubaka kandi ni ibisanzwe ko umuntu agwa. Iyo umuntu ari mu rugendo rw’iterambere, gutsindwa ntibivuga iherezo ry’ubuzima. Ahubwo ni ikimenyetso cy’uko urugendo rukiriho, ko hari aheza turimo tugana nubwo inzira ishobora kugorana.
Birandenze, birambabaje, binteye umujinya no kubabara cyane. Ibyo twifuzaga ntibyagezweho uko twabyifuzaga. Biragoye kwakira igihombo, cyane cyane iyo wakoze uko ushoboye kose, witanze, ukagerageza buri kimwe cyose mu bushobozi bwawe. Ariko nanone, nzi ko ibi byose ari igice cy’inkuru yacu, inkuru y’intsinzi ikubiyemo imiruho n’ibikomere.
Uyu mwaka wari ukomeye cyane, haba ku mubiri no ku mitekerereze. Wari umwaka wo kwiyumva nka nyir’urugamba, wiyemeje guhangana n’imbogamizi zitavugwaho rumwe.
Ariko rimwe nigeze gufata icyemezo: “Sinzahagarara kugeza aho amaguru azananirwa.” Iki cyemezo nafashe ntazi aho cyanjyana, ariko cyatumye menya ko imbaraga zacu ziba zitangirira mu mutima mbere y’uko zigaragarira mu bikorwa.
Ikipe yacu ntigikwiye guhabwa induru kubwo gutsindwa umukino wa Barcelona kandi ko gutsindwa ari ibintu bisanzwe n’indi kipe iyari iyo yose yatsindwa, tugomba guharanira ikiruta ibyo tubona ubu.
Tuzakomeza, kandi nzakomeza guharanira icyubahiro Real Madrid ikwiye, icyubahiro cyubakiwe ku mateka y’ibikombe byinshi, ku byishimo by’amaso y’abafana bayikunda. Abantu bayo, abakinnyi, abafana, n’umurage wayo bikwiye guhabwa agaciro kadashidikanywaho.
Gutsindwa ni igice cy’intsinzi; ni isomo ritwereka ko tugomba gukomeza guharanira kuba beza. Nzaharanira, ntacika intege, kuko Real Madrid ihora isaba ko wayikinira utizigamye, ukoresheje umutima, umubiri n’ubwenge byose. Nta kindi gisobanuro gikwiye kuranga uyo wambaye umwambaro w’ikipe ikomeye nka Real Madrid.
