Fermín López, umukinnyi ukiri muto ukina hagati muri FC Barcelona, yatangaje ko yifuza kurangiza amasezerano ye muri iyi kipe kugeza mu mwaka wa 2029, kandi ko nta mugambi afite wo kuyivamo. Mu kiganiro yahaye ikinyamakuru Mundo Deportivo, uyu musore w’imyaka 21 y’amavuko yavuze amagambo yuzuyemo urukundo rudasanzwe afitiye Barça.
Yagize ati: “Nkiri umwana nimvaga nindamuka ngeze i Barcelona inzozi zanjye nzaba nzigezeho ubwo rero ni iki cyayinkuramo ntakanyujijeho!, nkunda iyi kipe, niyo mpamvu ntashaka kuyivamo vuba aha. Ndabona nzasoza amasezerano yanjye kugeza 2029.”
Uyu mukinnyi umaze iminsi agaragaza impano n’ubushobozi mu kibuga hagati, yatangiye gusohora imvugo y’ubudahemuka, ibintu abafana ba FC Barcelona babonye nk’ikirango cy’ubwitange afite.
Ni kenshi abakinnyi bakiri bato bakururwa n’amakipe akomeye ku Isi, ariko Fermín López we yashimangiye ko intego ye ari ukubaka izina mu ikipe y’ubuzima bwe, aho avuye mu ishuri ry’abato rya La Masia.
Kuva yazamurwa mu ikipe nkuru, Fermín yakomeje kwerekana ko ari umukinnyi uzaba ingenzi mu mishinga y’ejo hazaza ya Barça. Abatoza be bamufata nk’umusore ufite imbaraga, ubumenyi n’ubushake bwo guharanira intsinzi. Abafana nabo bamaze kumugirira icyizere.
Ibi byose byatumye amagambo ye afatwa nk’ubutumwa bukomeye bwo gutanga icyizere, ko ahazaza he ari ugusigasira ibendera rya FC Barcelona kugeza ku iherezo ry’amasezerano ye mu mwaka wa 2029.
















