Umuhanzikazi France Mpundu ukunzwe muri muzika y’u Rwanda binyuze mu ndirimbo zitandukanye, yongeye kugaruka mu gihugu nyuma y’ibyumweru yari amaze mu irushanwa rya “Secret Story Afrique” ryabereye muri Afurika y’Epfo, aho umukunzi we Moctar ukomoka muri Niger ari we wegukanye iri rushanwa ku nshuro ya kabiri riri kuba.
France Mpundu, umwe mu bahanzi bari muri ‘Huha Records’, yageze ku Kibuga Mpuzamahanga cya Kigali mu ijoro ryo ku Cyumweru tariki 30 Ugushyingo 2025, yakirwa n’abafana, inshuti ndetse n’itsinda rye rya hafi. Yavuze ko ari ibyishimo bikomeye kuba yongeye gukandagira mu gihugu nyuma y’urugendo rutari ruto.
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, yavuze ko abantu benshi batari bazi ko yari yitabiriye iri rushanwa kuko yari yaragiye mu ibanga. Ati: “Ni ibyishimo bikomeye kuba ngarutse mu rugo. Hari abantu bari batabizi ko nagiye mu marushanwa, ahubwo nabonye amahirwe ubwo bampamagaraga bansaba kujyayo, numva ntakwiye kubyitesha.”
Yavuze ko “Secret Story Afrique” yamubereye urubuga rwo kwigaragaza, kongera ubwamamare ndetse no kunguka inshuti nshya. Yanakomoje ku musore wamwambikiye impeta muri iri rushanwa, avuga ko ari ikintu cyamutunguye kandi cyamushimishije mu buzima bwe bwite, ariko yirinda kugira byinshi abivugaho, ashimangira ko “ibyo by’urukundo bizagenda bisobanuka buhoro buhoro.”
France yavuze ko ubu ari busubukure imishinga ye ya muzika, anashimira abafana bamushyigikiye mu rugendo rwe rwo guhatanira iri rushanwa ryakurikirwaga n’abantu benshi muri Afurika.
















