Djibouti n’u Rwanda bazahura mu mikino y’ijonjora ry’ibanze ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika cy’Abakina imbere mu gihugu cyabo iryo rushanwa ariryo CHAN 202, ibanza ry’umukino riteganyijwe ku Cyumweru kuwa 27 Ukwakira 2024 saa Cyenda kuri Stade Amahoro.
Umutoza mukuru w’Igihugu cy’u Rwanda mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuwa 24 Ukwakira 2024, Frank yavuze ko hari abamaze kwizera intsinzi.
Yagize ati “Ndi kumva bamwe mu banyamakuru bavuga ngo tuzatsinda ibitego bitanu kubusa. Icya mbere ako ni agasuzuguro kandi nta shingiro bifite. Ni ikipe ikomeye Djibouti benshi mu bakinnyi ikoresha basanzwe bakina mu mikino ya FIFA ndetse na CAF muri make bitwara neza”.
Uyu mutoza mukuru w’Igihugu cy’u Rwanda Yakomeje agira ati “Ni ikipe izi gukinana kandi bafite bamwe mu bakinnyi beza bakina kumugabane w’Iburayi. Sinzi uwazanye ibyo kuvuga ko ari akazi kazatworohera, gusa mu by’ukuri ntabwo ariko bimeze. Ibi bizatuma abafana baza ku kibuga bizeye intsinzi. Ubushize narabivuze ntabwo nkeneye abafana baza iyo babona baratsinda kuko abo ntabwo ari abafana”.
Frank yagize ati: “ko abakinnyi bameze neza ndetse bari kumva ibyo abashakaho cyane ko benshi basanganywe mu yandi marushanwa nko gushaka itike y’Igikombe cy’Isi n’icya Afurika. Umwe mu bakinnyi bakuru bari muri iyi kipe, Muhire Kevin nawe yagaragaje ko amakipe yose asigaye akomeye bityo ntayo gusuzugura ihari.
Ati “Nta kipe y’Igihugu yoroha kuko abakinnyi baba bayikinira aba ari intoranwa ahubwo mu gutsinda biterwa n’uwiteguye neza. Mbahaye urugero, ejo bundi Sierra Leone yatsinze Côte d’Ivoire kandi ari ikipe ikomeye.
Ku bwanjye rero mbona uwiteguye neza ari we utsinda rero bityo natwe twiteguye neza, ahubwo abafana bazaze ari benshi badushyigikire dushake ibyishimo kandi turabizeza ko tuzabibaha”.
U Rwanda rugiye gushaka uko rwakongera gukina CHAN ruherukamo mu 2021, ni nyuma y’uko rutakinnye iya 2022 nyuma yo gusezererwa na Ethiopia mu ijonjora rya nyuma.
Kuri iyi nshuro, ikipe y’u Rwanda na Djibouti izahura n’izaba yakomeje hagati ya Sudani y’Epfo na Kenya, mu ijonjora rya kabiri rizakinwa mu Ukuboza. Imikino ya nyuma ya CHAN 2024 izabera mu Uganda, Tanzania na Kenya hagati ya tariki ya 1 n’iya 28 Gashyantare 2025.