Gweda Artist, izina ririmo kuzamuka cyane mu bihangano by’abahanzi nyarwanda baba mu mahanga, akomeje kugenda yigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki, cyane cyane abamukurikira ku mbuga nkoranyambaga. Uyu muhanzi wavutse ku wa 21 Nyakanga 2000, akurira mu karere ka Musanze mu Majyaruguru y’u Rwanda, ubu atuye mu gihugu cya Canada aho akomeje gushimangira umwuga we wo kuririmba n’uw’ubuhanzi muri rusange.
Amakuru aturuka mu bo mu muryango we avuga ko hari ubuhanuzi bwigeze gutangwa bukemeza ko azavamo umuntu ukomeye mu buhanzi.
Ibi byahuriranye n’inyota y’uyu musore yo kwandika amateka mashya mu muziki nyarwanda, aho atangaza ko yahisemo gutandukira inzira zisanzweho kugira ngo ashyire umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga.
Yatangiye kuririmba ku mugaragaro mu mwaka wa 2016, ubwo yari afite imyaka 16 y’amavuko, aho yashyize hanze indirimbo ye ya mbere yise Onika.

Icyo gihe yagaragazaga ubuhanga butangaje mu miririmbire ndetse n’umwimerere mu buryo yateguraga ibihangano bye. Nubwo yagiye agira ibihe bikomeye by’umuhangayiko no guhangana n’imbogamizi zitandukanye, Gweda Artist ntiyacitse intege.
Uyu musore asanzwe ari umunyeshuri wiga muri Canada, aho yanabashije kubona akazi kamufasha kwiteza imbere no gutunganya umuziki we mu buryo bugezweho.
Akorera ibihangano bye mu buryo bw’umwuga, aharanira ko umuziki we ugera ku rwego mpuzamahanga. Intego ye ni uguhesha ishema igihugu cye abinyujije mu bihangano bifite ireme, bifite ubutumwa, kandi bifite umwimerere wa Kinyarwanda.
Amazina y’ababyeyi ba Gweda Artist ni Mugwaneza Jean Pierre, bikaba bigaragara ko uyu musore afite ishingiro rikomeye ryamufashije gukura afite indangagaciro n’ubushake bwo kuba ikitegererezo mu ruhando rw’abahanzi b’Abanyarwanda baba mu mahanga.
Ubutumwa atanga burangwa n’ubutwari, icyizere n’urukundo rwinshi afitiye igihugu cye, nubwo atuye kure. Mu bihangano bye harimo imirongo igaragaza ukwemera, indoto n’icyerekezo bifatika ku bahanzi bashaka kubaka umwuga wabo batitaye ku mbogamizi zo kuba bari kure y’igihugu.

