Jack Dorsey, umwe mu bantu b’ibikomerezwa mu ikoranabuhanga ndetse akaba ari no mu bashinze urubuga rwa Twitter (rwaje kwitwa X), yongeye gutungurana ashinga urundi rubuga rushya rwitwa BitChat. Uru rubuga rugamije gufasha abantu koherezanya ubutumwa mu buryo budasanzwe kuko rutagombera internet.
Ahubwo, rukoreshwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya Bluetooth, ibintu bitari bimenyerewe mu zindi mbuga z’ubutumwa nka WhatsApp, Messenger, cyangwa Telegram.
BitChat yo izanye ibisubizo byihariye ku bantu batuye mu bice bigoye kugerwamo na murandasi, cyangwa mu gihe habaye ikibazo cy’itumanaho, nk’igihe cy’ibiza cyangwa intambara. Aha niho hagaragaza umwihariko w’iki gitekerezo cya Dorsey, gishobora guhindura isura y’itumanaho mu Isi.
Nk’uko byatangajwe n’abari inyuma y’iri koranabuhanga, BitChat izaba inizewe cyane mu bijyanye no kubika ibanga, kuko ubutumwa buzatambuka binyuze gusa mu nzira ya Bluetooth, bityo bikagabanya ibyago byo kwinjirirwa n’abahohotera amakuru.
Nubwo nta tariki nyir’izina iratangazwa y’igihe izatangirira gukoreshwa ku mugaragaro, hari icyizere ko mu mezi ari imbere izaba igeze ku masoko atandukanye, harimo n’aya Afurika.
Uyu mushinga mushya ugaragaza ko Jack Dorsey adateze guhagarika guhanga udushya, ndetse no mu gihe abandi bagihangayikishijwe n’uburyo bwo gutuma internet igera hose, we atekereza uburyo ubutumwa bwatambuka no mu gihe nta murongo uhari.
Ibi bishobora no kugabanya cyane ikiguzi cy’itumanaho, binarushaho korohereza abatuye ibice by’icyaro n’utundi turere tudafite internet ihamye.
Uru rubuga rushobora no kuzagira uruhare mu buzima bwa politiki, ubutabera, n’umutekano, cyane cyane mu bihugu aho internet ishobora guhagarikwa n’inzego za leta. BitChat uru rubuga ruri mu nzira yo kuba igikoresho gikomeye cy’ubwisanzure mu itumanaho.

