Amakuru agaragara ku imbugankoranyambaga nka X aravuga ko iyi mirwano, uruhande rwegereye leta rwise kurenga ku gahenge, yatumye abaturage benshi bava mu byabo.
Ibi bije nyuma yuko amakuru yatangazwaga ku mugoroba wo ku wa 10 Ugushyingo ku Cyumweru gishize bivuga ko abarwanyi ba M23 bari mu Mudugudu wa Ruginga bahavuye berekeza ahitwa Kabaya muri Rumangabo muri Teritwari ya Rutshuru.
Yari imirwano yongeye gukara cyane nyamara Amerika yari herutse kubwira u Rwanda na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo guhosha imirwano yongeye kubura hagati ya M23 na FARDC, N’ubwo gusobanura uburyo u Rwanda ruza muri iki kibazo bikomeje kuba ingorabahizi.
Iyi mirwano yubuye, umuturage w’i Kabaya witwa Byamungu avugana n’umunyamakuru yagize ati: “Turi kubona urujya n’uruza rudasanzwe rwa M23 guhera saa tanu ku Cyumweru, itariki ya 10 Ugushyingo, abarwanyi benshi bari mu Mudugudu wa Ruginga bari kuza hano i Kabaya. Ntabwo tuzi impamvu ariko bari kuza n’ibintu byabo.”