Mu gihe ibihuha bikomeje kuvuga ko urugo rw’umuririmbyi Justin Bieber n’umugore we Hailey Bieber ruri mu bibazo bikomeye by’imibanire, Hailey akomeje kugaragaza ko ari inkingi ya mwamba, umugore wihagazeho kandi udacogora mu kugaragaza urukundo n’inkunga aha umugabo we.
Nubwo hari amakuru akomeje kuvugwa mu binyamakuru byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika avuga ko aba bombi bashobora kuba bari mu nzira y’uburangare mu rukundo, Hailey yakomeje kwitwara nk’umugore w’intangarugero.
Ntahwema kwitabira ibikorwa bitandukanye, akagaragaza ko akomeye mu mutima no mu mibanire, atitaye ku bitangazwa n’abantu cyangwa imbuga nkoranyambaga.
Mu minsi ishize, Hailey yitabiriye ibirori byahuriyemo ibyamamare birimo na Kendall Jenner, inshuti ye magara. Muri ibyo birori, aba bombi baririmbanye indirimbo ya NLE Choppa na Lil Wayne, bafatanye mu biganza, banasangira akanyamuneza kagaragaza ubucuti bwabo bukomeye.
Iyo mibanire ya hafi hagati ya Hailey na Kendall ni kimwe mu bimufasha kuruhuka no gukomeza kwisanzura mu buzima busanzwe, cyane cyane mu gihe arimo kunyura mu bihe bigoye by’ubuzima bwite.

Ikinyamakuru People Magazine giherutse gutangaza ko Hailey akunze kugaragara ari kumwe n’inshuti ze za hafi, zirimo Kendall Jenner, Gigi Hadid n’abandi banyamideri b’inararibonye, mu gihe Justin we amaze igihe adakunze kugaragara mu ruhame ndetse ntanaboneka kenshi mu bikorwa by’imyidagaduro n’ibirori nk’uko byahoze.
Abasesenguzi bavuga ko iyi myitwarire ya Hailey ikomeje kwerekana ko nubwo urugo rwabo rushobora kuba ruri mu bibazo, yihaye intego yo kutarwitaho buhumyi cyangwa ngo areke kubaho neza ku giti cye. Ahubwo arashaka gukomeza kwiyubaka, kugumana icyizere no gushyigikira umugabo we mu buryo butuje.
Ku rundi ruhande, hari abemeza ko impamvu Justin atakigaragara cyane mu birori n’ibikorwa rusange ari uko yaba arimo kwivuriza ibibazo bijyanye n’ihungabana rishingiye ku mitekerereze, bikaba byaramuteye kureka ibikorwa by’imyidagaduro byamurangwagaho.
Nubwo ibihuha bikomeje kwiyongera, nta n’umwe muri bombi uragira icyo atangaza ku mugaragaro ku by’aya makuru y’ubwumvikane buke.
Gusa uko iminsi igenda ihita, Hailey arushaho kugaragaza ko ari umugore uhamye, wifuza gukomeza kurwana ku rukundo rwe nubwo yaba ari wenyine muri urwo rugamba.
Hari abemera ko Hailey ari urugero rwiza rw’umugore uharanira amahoro n’urukundo mu rugo rwe, ndetse bagasaba ko yakomeza kugendera ku muco wo kwihangana no kuba hafi y’uwo bashakanye, nubwo hari ibihe bigoranye bitabura mu mibanire y’abantu bose.
