• Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us
Kasuku Media Shop
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection
No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection
No Result
View All Result
Kasuku Media Shop
No Result
View All Result
ADVERTISEMENT
Home Imyidagaduro

Hailey Bieber yitabaje inkiko mu kurwanya abamusebya ku mbuga nkoranyambaga

Hailey Bieber ari mu byamamare byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikunze kwibasirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho ahura n’ibitutsi, ibihuha, ndetse n’amagambo y’urwango ava mu bafana batamushyigikiye.

Prince Mutabazi by Prince Mutabazi
March 21, 2025
in Imyidagaduro
0
0
SHARES
0
VIEWS
WhatsAppShare on FacebookShare on Twitter
ADVERTISEMENT

Umunyamideli Hailey Baldwin Bieber, umugore w’umuhanzi w’icyamamare Justin Bieber, yafashe ingamba zikakaye zo guhangana n’abantu bamusebya ku mbuga nkoranyambaga no mu binyamakuru bitandukanye. Yiyemeje gukoresha inzira z’amategeko kugira ngo ahashye ibihuha bimwandikwaho ndetse n’ibindi byibasira ubuzima bwe bwite.

Hailey Bieber ari mu byamamare byo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bikunze kwibasirwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, aho ahura n’ibitutsi, ibihuha, ndetse n’amagambo y’urwango ava mu bafana batamushyigikiye.

Kubera iyo mpamvu, uyu munyamideli yifashishije umunyamategeko ukomeye Lisa Moore kugira ngo amufashe gukurikirana abantu n’ibinyamakuru bikwirakwiza ibihuha bimugirira nabi.

Amakuru aturuka ku bantu ba hafi ya Hailey avuga ko yarambiwe amagambo mabi akomeza gukwirakwizwa, cyane cyane ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, Space X (Twitter) na TikTok, aho akunze kwibasirwa n’abafana ba Selena Gomez, wahoze akundana na Justin Bieber.

Aba bafana bamushinja kuba ari we watumye Justin atandukana na Gomez, ibintu bikomeje gutuma Hailey ahora mu nkundura y’urwango n’ibitutsi.

Lisa Moore, umunyamategeko Hailey yitabaje, ni umwe mu b’inararibonye mu gukurikirana ibibazo nk’ibi. Ni we wahagarariye umuraperikazi Cardi B mu rubanza yaregagamo umunyamakuru Tasha K, wari waramusebeje akamuvugaho ibihuha. Cardi B yaje gutsinda uru rubanza, ndetse anishyurwa miliyoni 4 z’amadolari.

Hailey Bieber rero yizeye ko uyu munyamategeko amufasha gutsinda abamusebya no gusubiza agaciro ke imbere y’abamukurikira.

Muri iyi minsi, Hailey Bieber akomeje kuvugwa cyane mu itangazamakuru kubera amakuru avuga ko urugo rwe na Justin Bieber ruri mu bibazo bikomeye. Hari ibihuha bivuga ko aba bombi batameranye neza ndetse ko bashobora kuba bagiye gutandukana. Nubwo aba bombi batigeze bemeza aya makuru, bikomeje gukurura impaka nyinshi mu bafana babo.

Uretse ibyo, Hailey Bieber akunze gushinjwa ko atagira impuhwe cyangwa urukundo nka Selena Gomez, ibintu bikomeza gutuma bamwe bamwibasira.

Icyakora, Hailey na Justin bakomeje kugaragaza ko bashyigikiranye, nubwo badakunze kuvuga cyane ku buzima bwabo bwite.

Kuba Hailey yafashe icyemezo cyo kwitabaza inkiko, ni ikimenyetso cy’uko adashaka gukomeza kwihanganira guharabikwa. Ibi bishobora guha isomo abantu benshi bakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo bwo gutuka no gusebya ibyamamare.

Ibi kandi ni urugero rwiza ku byamamare bishobora kuba bifite ibibazo nk’ibyo, bigaragaza ko amategeko ashobora kwifashishwa mu guhangana n’irondaruhu, ibitutsi, ndetse no kwibasirwa ku mbuga nkoranyambaga.

Hailey Bieber arifuza ko uku gukurikirana abamusebya bizatuma abantu bacika ku muco wo gusebanya, ndetse n’itangazamakuru rikajya rikora kinyamwuga, rigatanga amakuru y’ukuri aho gukwirakwiza ibihuha bishobora kwangiza isura y’ibyamamare.

Hailey Bieber akomeje kuvugwa cyane mu itangazamakuru kubera amakuru avuga ko urugo rwe na Justin Bieber ruri mu bibazo bikomeye.
ADVERTISEMENT
Previous Post

Ngwinondebe Josette ahakanye ibivugwa ku mubano we na Murungi Sabin na Dany Nanone

Next Post

Vinicius Jr yongera kugaragaza ubuhanga: Igitego cye cya penaliti ku munota wa 99 cyahesheje Brazil intsinzi

Prince Mutabazi

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IFOTO Y’UMUNSI

  • Trending
  • Comments
  • Latest
“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

“Uzacyena iteka nuramuka ukomereje aha: Ukuri guteye ubwoba abagabo benshi banga kwumva”

April 17, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Ikuyeho Uburenganzira bw’Agateganyo ku Bimukira barenga 530,000

March 22, 2025
Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

Leta Zunze Ubumwe za Amerika Zihagaritse Gutunganya Bimwe mu Bisaba Green Card

March 27, 2025
Semuhungu Eric yirukanye General Benda muri Crue ye yaba Traffic Jam

Semuhungu Eric yirukanye General Benda muri Crue ye yaba Traffic Jam

January 31, 2025
Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

Atletico Mineiro na Botafogo,ni nde uhesha ishema Brezil?

9
Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

Uyu munsi haraca uwambaye hagati y’ikipe ya Arsenal Fc na Manchester United

3
Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

Urugendo rwa Perezida Joe Biden muri Angola rwibanze ku ngingo eshatu z’ingenzi

3
Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

Ishyamba si ryeru kwa Kanye West na Bianca Censori

2
Dean Huijsen yasinye amasezerano y’imyaka 5 muri Real Madrid, nyuma yo gusoza ibizamini by’ubuzima i Londres

Dean Huijsen yasinye amasezerano y’imyaka 5 muri Real Madrid, nyuma yo gusoza ibizamini by’ubuzima i Londres

May 17, 2025
Wazalendo bahawe ibikoresho bya gisirikare n’amafaranga nyuma yo guhura n’abakuru b’ingabo za RDC n’u Burundi

Wazalendo bahawe ibikoresho bya gisirikare n’amafaranga nyuma yo guhura n’abakuru b’ingabo za RDC n’u Burundi

May 17, 2025
Inka zirenga 40 z’Abanyamulenge zanyazwe n’ingabo za Leta muri Minembwe

Inka zirenga 40 z’Abanyamulenge zanyazwe n’ingabo za Leta muri Minembwe

May 17, 2025
Kivu y’Amajyepfo: Umusaza w’Umunyamulenge w’imyaka 60 yiciwe mu gitero cyagabwe na FRDC

Kivu y’Amajyepfo: Umusaza w’Umunyamulenge w’imyaka 60 yiciwe mu gitero cyagabwe na FRDC

May 17, 2025

Recent News

Tubagezaho amakuru acukumbuye avugwa mu Rwanda, mu karere no mu mahanga mbere y'abandi!

Ibirimo

  • Amakuru
  • Ibindi
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Iyobokamana
  • Karabaye
  • Kasuku Breakfast
  • Politike
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Uncategorized
  • Urukundo
  • World

Amakuru Mashya

Dean Huijsen yasinye amasezerano y’imyaka 5 muri Real Madrid, nyuma yo gusoza ibizamini by’ubuzima i Londres

Dean Huijsen yasinye amasezerano y’imyaka 5 muri Real Madrid, nyuma yo gusoza ibizamini by’ubuzima i Londres

May 17, 2025
Wazalendo bahawe ibikoresho bya gisirikare n’amafaranga nyuma yo guhura n’abakuru b’ingabo za RDC n’u Burundi

Wazalendo bahawe ibikoresho bya gisirikare n’amafaranga nyuma yo guhura n’abakuru b’ingabo za RDC n’u Burundi

May 17, 2025
  • Love Connection
  • About Us
  • Services
  • Privacy Policy
  • Terms and Conditions
  • Team Members
  • TV
  • Advertise With Us
  • Contact Us

© 2024 KasukuMedia.com

No Result
View All Result
  • Home
  • Amakuru
  • Imikino
  • Imyidagaduro
  • Politike
  • Karabaye
  • Uburezi
  • Ubuzima
  • Urukundo
  • KASUKU MEDIA TV
  • Love Connection

© 2024 KasukuMedia.com