Umutoza wa FC Barcelona, Hansi Flick, yatangaje ko amakuru ari gucaracara mu bitangazamakuru avuga ko ashaka kuva muri iyi kipe muri 2026 atari yo, ahubwo ari “ibihuha bidafite ishingiro.” Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru, Flick yavuze ko akomeje gukunda cyane ikipe ya Barcelona, ndetse n’abayibarizwamo.
Yagize ati: “Ibyo bavuga byose ni ibihuha gusa. Nta kuri kurimo. Nkunda cyane iyi kipe, nkunda abakinnyi banjye nk’uko nkunda buri kintu cyose kiyikikije.”
Aya magambo ye aje nyuma y’aho bimwe mu binyamakuru by’i Burayi byari byatangaje ko uyu mutoza ukomoka mu gihugu cy’Ubudage doreko bivugwa ko yaba agiye gutandukana na FC Barcelona mu mwaka wa 2026, bitewe n’uko yaba atishimiye uburyo ubuyobozi bw’ikipe ya Barcelona buri kwitwara mu isoko ry’igura n’igurisha ry’abakinnyi.
Flick yabigaragaje nk’amakuru y’ubugambanyi, ashimangira ko intego ye ari ugufasha Barcelona kugaruka ku rwego rwo hejuru mu mikino yose ikomeye, harimo La Liga ndetse na UEFA Champions League.
Yongeyeho ko ari mu rugendo rwo kubaka urwego rushya rw’imikinire, rufite ishingiro ku bakinnyi bato bafite impano, kandi ko yizeye ko ejo hazaza ha Barça ari heza. Flick yasabye abafana gukomeza kumushyigikira no kugira icyizere ko adateganya gusohoka mu gihe cya vuba.















