Mu mujyi wa Havana uzwi cyane kubera imodoka za kera aho kumenyekana ku ikoranabuhanga rigezweho, resitora imwe iri gutuma abantu bayivugaho cyane ndetse ikanibazwaho ku mbuga nkoranyambaga kubera umukozi mushya wihariye: robot itanga amafunguro.
Doña Alicia, resitora iherereye mu murwa mukuru wa Cuba, yamamaye kubera serivisi zayo zidasanzwe. Nubwo mu gihugu hakunze kuboneka ibura ry’umuriro w’amashanyarazi ndetse no kugorwa no kubona ikoranabuhanga rihanitse, iyi resitora yafashe icyemezo gikomeye cyo kwiyungura mu ikoranabuhanga, buhoro buhoro itangira gukoresha ibikoresho bya digitale mu gutanga serivisi ku bakiriya.

Iyi ntambwe yatangiriye ku gushyira ku meza ndetse no gukoresha Alexa ya Amazon ifasha mu gukorana n’amajwi. Ubu, robot inyura mu resitora, ikazanira abantu ibyo bateguye, igasuhuza ndetse ikanabasezeraho.
Sonia Pérez, umukiriya, yaratangaye cyane.
“Robot igiye kunzanira ibyo nategetse! Nayibonye mvuga nti ibi ni nko muri filime,” yavuze. “Inzanira amafunguro, ikambwira ngo urakoze, nkayisubiza nti murakaza neza, tukasuhuzanya, ikambwira ngo murabeho, nanjye nkayisubiza nti urabeho.”
Iyi nkuru idasanzwe yatumye resitora ikurura abantu benshi b’ingeri zitandukanye, barimo abaturage baho ndetse n’abashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye.
“Rimwe na rimwe mba nananiwe cyane,” yavuze Mariko Ohata, umukerarugendo wo mu Buyapani. “Sinshobora kuvugana n’Umunya-Cuba mu rurimi rw’Icyesipanyolo, ariko niba nshaka ikintu, biroroshye cyane! Nkoraho gato kuri tablette nkabona ibyo nshaka byose.”
Umuyobozi wa Doña Alicia, Yadiel Hernández, yavuze ko uwo mwanzuro wari umuhate ariko uteguye neza.
“Byari igitekerezo kidasanzwe kuzana robot muri Cuba. Byadufashije kugera ku bwoko butandukanye bw’abakiriya no kubatungura kuko ari ikintu gishya.”
Nubwo robot zitanga serivisi mu maresitora zisanzwe mu bihugu nka Japani na Koreya y’Epfo, ni ibintu bidakunze kuboneka muri Cuba, aho imbogamizi ziri mu bikorwaremezo zidakunze korohereza udushya tw’ikoranabuhanga.

Gusa uko bigaragara, iyo gahunda iri gutanga umusaruro kuko iyo robot iri gukurura abakiriya benshi kandi ikanavugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Cuba imaze gutera intambwe ishimishije mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga. Nubwo internet yatangiye kuboneka kuri telefone ngendanwa muri 2018, ubu abarenga 70% by’abaturage bakoresha internet ibi bikaba ari byo bifungura amarembo ku mishinga y’ikoranabuhanga nk’iyi.