Mu mujyi wa Havana uzwi cyane kubera imodoka za kera aho kumenyekana ku ikoranabuhanga rigezweho, resitora imwe iri gutuma abantu bayivugaho cyane ndetse ikanibazwaho ku mbuga nkoranyambaga kubera umukozi mushya wihariye: robot itanga amafunguro.
Doรฑa Alicia, resitora iherereye mu murwa mukuru wa Cuba, yamamaye kubera serivisi zayo zidasanzwe. Nubwo mu gihugu hakunze kuboneka ibura ryโumuriro wโamashanyarazi ndetse no kugorwa no kubona ikoranabuhanga rihanitse, iyi resitora yafashe icyemezo gikomeye cyo kwiyungura mu ikoranabuhanga, buhoro buhoro itangira gukoresha ibikoresho bya digitale mu gutanga serivisi ku bakiriya.

Iyi ntambwe yatangiriye ku gushyira ku meza ndetse no gukoresha Alexa ya Amazon ifasha mu gukorana nโamajwi. Ubu, robot inyura mu resitora, ikazanira abantu ibyo bateguye, igasuhuza ndetse ikanabasezeraho.
Sonia Pรฉrez, umukiriya, yaratangaye cyane.
โRobot igiye kunzanira ibyo nategetse! Nayibonye mvuga nti ibi ni nko muri filime,โ yavuze. โInzanira amafunguro, ikambwira ngo urakoze, nkayisubiza nti murakaza neza, tukasuhuzanya, ikambwira ngo murabeho, nanjye nkayisubiza nti urabeho.โ
Iyi nkuru idasanzwe yatumye resitora ikurura abantu benshi bโingeri zitandukanye, barimo abaturage baho ndetse nโabashyitsi baturutse mu bihugu bitandukanye.
โRimwe na rimwe mba nananiwe cyane,โ yavuze Mariko Ohata, umukerarugendo wo mu Buyapani. โSinshobora kuvugana nโUmunya-Cuba mu rurimi rwโIcyesipanyolo, ariko niba nshaka ikintu, biroroshye cyane! Nkoraho gato kuri tablette nkabona ibyo nshaka byose.โ
Umuyobozi wa Doรฑa Alicia, Yadiel Hernรกndez, yavuze ko uwo mwanzuro wari umuhate ariko uteguye neza.
โByari igitekerezo kidasanzwe kuzana robot muri Cuba. Byadufashije kugera ku bwoko butandukanye bwโabakiriya no kubatungura kuko ari ikintu gishya.โ
Nubwo robot zitanga serivisi mu maresitora zisanzwe mu bihugu nka Japani na Koreya yโEpfo, ni ibintu bidakunze kuboneka muri Cuba, aho imbogamizi ziri mu bikorwaremezo zidakunze korohereza udushya twโikoranabuhanga.

Gusa uko bigaragara, iyo gahunda iri gutanga umusaruro kuko iyo robot iri gukurura abakiriya benshi kandi ikanavugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga.
Cuba imaze gutera intambwe ishimishije mu bijyanye no gukoresha ikoranabuhanga. Nubwo internet yatangiye kuboneka kuri telefone ngendanwa muri 2018, ubu abarenga 70% byโabaturage bakoresha internet ibi bikaba ari byo bifungura amarembo ku mishinga yโikoranabuhanga nkโiyi.















