Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB) rwahagaritse ibikorwa bya hoteli Château Le Marara guhera ku wa 22 Nyakanga 2025, nyuma y’iperereza ryakozwe rigaragaza ko iyi hoteli yakoraga idafite ibyangombwa byemewe n’amategeko. Iri perereza ryakurikiye impaka ndende zakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, aho abantu batandukanye bagaragazaga uko batishimiye serivisi z’iyi hoteli.
Hoteli Château Le Marara, iherereye mu Karere ka Karongi hafi y’ikiyaga, yari imaze iminsi ivugwaho cyane kubera ubukwe bwakomerekeje izina ryayo ku mbuga nkoranyambaga. Ubu bukwe bwabaye hagati ya Hajj Shadadi Musemakweri, Umuyobozi Mukuru wa Gorilla Motors Ltd ndetse n’Umuyobozi Nshingwabikorwa wa Gorilla FC, na Uwera Bonnette, umunyamideri wamenyekanye cyane mu Rwanda.

Ubu bukwe bwabaye hagati ya tariki ya 3 na 5 Nyakanga 2025, ariko bwaje kuba iciro ry’imigani ubwo hatangiye kujya hanze amafoto n’amashusho agaragaza isuku nke, uburyohe buke bw’amafunguro, ndetse no kutagira abakozi bafite ubushobozi bwo kwakira abashyitsi neza.
Bamwe mu bitabiriye ubukwe bagaragaje ko bagerageje kugisha ubuyobozi bw’iyi hoteli ibisobanuro ariko ntibahabwa igisubizo gihamye, ahubwo bamwe banavuze ko basuzuguwe. Ibi byatumye abenshi bajya ku mbuga nkoranyambaga gutangaza uburakari bwabo, bifata intera ndende ku rubuga rwa X (Twitter) ndetse na Instagram.
Nyuma yo kubona izo mpuruza n’amakuru atandukanye, RDB yahise itangaza ko igiye gukora igenzura ku mikorere y’iyi hoteli.
Ibyavuyemo byemeje ko Château Le Marara itari ifite uruhushya rwa burundu rwo gukorera nk’ubukerarugendo, ibintu byateye impungenge cyane mu rwego rwo kurinda uburenganzira bw’abakiriya ndetse n’isura y’u Rwanda nk’icyerekezo cy’ubukerarugendo.
Mu itangazo ryasohowe na RDB, bavuze ko “nta kigo cy’ubucuruzi cyemerewe gukora kidafite uruhushya rubyemera, kandi ikigo cyafatanywe kirenze rimwe cyica amategeko kigomba gufatirwa ingamba zihamye mu kurengera inyungu z’abaguzi.”

Hari amakuru avuga ko abashinzwe iyi hoteli bari barasabye uruhushya ariko ntibigeze barusohoza ngo bahabwe burundu, ahubwo bakomeje ibikorwa byabo bihabanye n’amategeko. Ubuyobozi bwa hoteli bwirinze kugira byinshi butangaza kuri ibi bibazo, ariko amwe mu makuru yemeza ko bagiye guhura na RDB mu cyumweru gitaha kugira ngo baganire ku cyakorwa mu rwego rwo gusubukura ibikorwa.
Nk’uko bivugwa n’umwe mu bakozi ba hoteli batashatse ko amazina ye atangazwa, ngo “hari amakosa yakozwe mu buyobozi bwacu, ariko twiteguye kuyakosora no gukorana na RDB kugira ngo dusubirane uburenganzira bwo gukomeza gutanga serivisi.”
Uru ni urugero rugaragaza ko inzego z’igihugu zikomeje gushyira imbaraga mu gucunga no kugenzura ibikorwa by’ubucuruzi, cyane cyane ibifite aho bihuriye n’ubukerarugendo, kugira ngo isura y’u Rwanda itangirika mu maso y’abashyitsi n’abaturage.
