Ku wa 8 Ukwakira 2019, ku rukuta rwe rwa Instagram, rutazwiho kuvugirwaho ibintu byinshi, Sadio Mané icyo gihe yakiniraga ikipe ya Liverpool FC yatangaje ikintu cyatunguye benshi. Uyu mukinnyi mpuzamahanga ukomoka muri Sénégal yagaragaje ko ari umukunzi ukomeye w’umuhanzi Meddy, uwo benshi bafata nk’umwe mu bahanzi bakomeye cyane u Rwanda rwagize mu muziki wa Secular, ati: “Nubwo mba ndi mu by’imikino, hari umuhanzi numva arampumuriza iyo ndambiwe cyangwa ndi mu modoka ni Meddy. Umuziki we uranyubaka.”
Ibi byahise bikwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, benshi batangara uko umuziki wa Meddy wageze no mu mitima y’ibyamamare ku rwego rwa Premier League, icyo gihe Mane agikina muri Liverpool, doreko ubu akina mu Barabu mu ikipe ya Al Nassr.

Taliki ya 6 Nzeri 2025, undi munyabigwi mu mupira w’amaguru Bacary Sagna, wahoze akinira Arsenal na Équipe de France, nawe yatunguye abantu ubwo yemezaga ko ari umufana ukomeye wa Meddy. Yagize ati: “Nkunda umuziki cyane, ariko Meddy afite ikintu cyihariye. Indirimbo ye ‘Burinde Bucya’ niyo ncuranga cyane mu modoka yanjye, indi nkunda ni ‘Downtown’, ‘Blessed’, n’izindi nyinshi ariko iy’ingenzi ni Burinde Bucya.”
Ibyo byashimangiye ukuntu Meddy atari gusa umuhanzi w’u Rwanda, ahubwo ari intumwa y’umuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, umuntu ushobora gukundwa n’abakinnyi b’ibihangange batigeze banamenya Ikinyarwanda.

Ndetse n’umwe mu basore barindwi bagize itsinda rya BTS, rimwe mu matsinda akunzwe cyane ku Isi, Park Jimin, nawe yagaragaje ko akunda indirimbo ya Meddy yitwa “Slowly”.
Uyu muhanzi w’Umunyakoreya yigeze gukora post kuri TikTok ye ifite miliyoni nyinshi z’abamukurikira, akoresha iyi ndirimbo nka soundtrack y’iyo video. Icyo gihe, Abanyarwanda benshi bari bafite amarangamutima menshi, bibaza bati: “Ese koko Jimin wa BTS yifashishije indirimbo ya Meddy?”

Nibyo rwose! Ibyo byabaye ukuri, bikaba byarashimangiye uburyo umuziki wa Meddy ufashe intambwe ikomeye, ugafata imitima y’abantu batandukanye baturutse ku migabane itandukanye.
Meddy yakoresheje ubuhanga mu miririmbire, amagambo afite ubutumwa, n’ijwi ryuje amarangamutima kugeza ubwo umuziki we utagisaba kumva Ikinyarwanda kugira ngo uwishimire. Aba bantu bose kuva kuri Sadio Mané wo kumugabane w’Afurika, Bacary Sagna wo ku mugabane w’IBurayi, kugeza kuri Park Jimin wa Aziya bose bahuriye ku kintu kimwe: gukundira Meddy uburyo atambutsa amarangamutima mu ndirimbo ze.















