Ku wa 8 Ukwakira 2019, ku rukuta rwe rwa Instagram, rutazwiho kuvugirwaho ibintu byinshi, Sadio Manรฉ icyo gihe yakiniraga ikipe ya Liverpool FC yatangaje ikintu cyatunguye benshi. Uyu mukinnyi mpuzamahanga ukomoka muri Sรฉnรฉgal yagaragaje ko ari umukunzi ukomeye wโumuhanzi Meddy, uwo benshi bafata nkโumwe mu bahanzi bakomeye cyane u Rwanda rwagize mu muziki wa Secular, ati: โNubwo mba ndi mu byโimikino, hari umuhanzi numva arampumuriza iyo ndambiwe cyangwa ndi mu modoka ni Meddy. Umuziki we uranyubaka.โ
Ibi byahise bikwira hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga, benshi batangara uko umuziki wa Meddy wageze no mu mitima yโibyamamare ku rwego rwa Premier League, icyo gihe Mane agikina muri Liverpool, doreko ubu akina mu Barabu mu ikipe ya Al Nassr.

Taliki ya 6 Nzeri 2025, undi munyabigwi mu mupira wโamaguru Bacary Sagna, wahoze akinira Arsenal na รquipe de France, nawe yatunguye abantu ubwo yemezaga ko ari umufana ukomeye wa Meddy. Yagize ati: โNkunda umuziki cyane, ariko Meddy afite ikintu cyihariye. Indirimbo ye โBurinde Bucyaโ niyo ncuranga cyane mu modoka yanjye, indi nkunda ni โDowntownโ, โBlessedโ, nโizindi nyinshi ariko iyโingenzi ni Burinde Bucya.โย
Ibyo byashimangiye ukuntu Meddy atari gusa umuhanzi wโu Rwanda, ahubwo ari intumwa yโumuziki nyarwanda ku rwego mpuzamahanga, umuntu ushobora gukundwa nโabakinnyi bโibihangange batigeze banamenya Ikinyarwanda.

Ndetse nโumwe mu basore barindwi bagize itsinda rya BTS, rimwe mu matsinda akunzwe cyane ku Isi, Park Jimin, nawe yagaragaje ko akunda indirimbo ya Meddy yitwa โSlowlyโ.
Uyu muhanzi wโUmunyakoreya yigeze gukora post kuri TikTok ye ifite miliyoni nyinshi zโabamukurikira, akoresha iyi ndirimbo nka soundtrack yโiyo video. Icyo gihe, Abanyarwanda benshi bari bafite amarangamutima menshi, bibaza bati: โEse koko Jimin wa BTS yifashishije indirimbo ya Meddy?โ

Nibyo rwose! Ibyo byabaye ukuri, bikaba byarashimangiye uburyo umuziki wa Meddy ufashe intambwe ikomeye, ugafata imitima yโabantu batandukanye baturutse ku migabane itandukanye.
Meddy yakoresheje ubuhanga mu miririmbire, amagambo afite ubutumwa, nโijwi ryuje amarangamutima kugeza ubwo umuziki we utagisaba kumva Ikinyarwanda kugira ngo uwishimire. Aba bantu bose kuva kuri Sadio Manรฉ wo kumugabane w’Afurika, Bacary Sagna wo ku mugabane w’IBurayi, kugeza kuri Park Jimin wa Aziya bose bahuriye ku kintu kimwe: gukundira Meddy uburyo atambutsa amarangamutima mu ndirimbo ze.















