Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Iterambere ry’Ubuhanzi, Sandrine Umutoni, yasabye ko Afurika yashyira imbaraga mu kuba ahantu hatanga amahirwe ku ishoramari ry’ubuhinzi, kuko rishobora kwagura ubukungu bw’ibihugu bya Afurika ndetse no guteza imbere umuco kuri uyu Mugabane.
Yasabye ko hashyirwaho amategeko yoroshya gahunda zo z’imikoranire no kongera ubumenyi abari muri uru rwego, ishyirwaho ry’ibikorwaremezo na gahunda zo gukusanya inkunga zo gushyigikira abari muri uru ruganda.
Ni ingingo yagarutseho ku wa 08 Ugushyingo 2024, mu biganiro byabereye ku ruhande rw’Inama Nyafurika ya YouthConnekt Africa, ibaye ku nshuri ya karindwi.